Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

U Rwanda rwabasha kwita ku ndembe 500 za COVID-19 icyarimwe

Sunday 24 January 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko kugeza ubu u Rwanda rufite ubushibozi bwo kwakira no kwita ku ndembe za COVID-19 zikeneye kwitabwaho byihariye hakurikijwe ibitanda bihari mu bitaro n’ibigo byagenewe kwakira abarembejwe nayo.

Minisitiri yabitanagaje mu kiganiro cyaciye kuri radio na television by’igihugu, kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mutarama 2021hagarukwa ku buryo ingamba zo kwirinda covid-19 ziri kubahirizwa cyane muri iyi minsi umujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu abarembejwe na COVID-19 bari kwitabwaho mu kigo kihariye cya Nyarugenge (ku bitaro by’akarere) n’ikigo cya Gatenga nyuma yuko ikigo cya Kanyinya kibaye gihagaze mu kwakira abarwayi ba corona ariko gishobora kongerabkwitabazwa.

Dr. Ngamije yongeyeho ko muri abo bagera kuri 500 bakakirwa mu bigo byita ku barwaye corona ibitaro nabyo byategetswe kugira nibura ibitanda 10 byo kwakira abarwaye corona bisaba ko bongererwa umwuka.

Ku ruhande rwa Polisi, CP Rumanzi ushinzwe ibikorw bya Polisi yasobanuye ko mu Mujyi wa Kigali abantu baka impushya bageze ku bihumbi 73 batse impushya zo kuva mu rugo muri bo ibihumbi 60 bakaba barazihawe, abagera ku bihumbi 15 basanze impamvu batanga zidafite ishingiro.

Muri iki cyumweru hari abafatiwe mu kurenga amabwiriza ya Guma mu rugo Kigali, muri bo
abantu 141 bafatiwe mu Tubari, ibinyabiziga 1221 byafatiwe ku mihanda naho
aantu bafatiwe 2489 ku mihanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru