Mu minsi ishize ihuriro rya Sosiyete Sivile ziharanira gusigasira Itegeko Nshinga (G16) ryatangaje ko u Rwanda rushaka gutera inkunga umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga muri Repubulika ya Santarafurika (Central Africa Republic), aho rusanzwe rufite ingabo zirinda Umukuru w’igihugu ncetse ibihugu byombi bikaba byarabaye inshuti z’akadasohoka.
Ni amakuru iri huriro ryashingira ku kuba u Rwanda rwarohereje ingabo zarwo muri Santarafurika kujya gucunga umutekano mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu mpera z’umwaka wa 2020.
Bigishyirwa hanze, ntabwo u Rwanda rwahise rutangaza uruhande rwarwo ku bivugwa n’iri huriro.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yatangaje ko umushinga wo gushaka guhindura Itegeko Nshinga ushobora kuzatuma Perezida Faustin-Archange Touadéra akomeza kuyobora Santarafurika muri manda ya gatatu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr. Biruta Vincent, yagize ati: “U Rwanda ntirushobora na rimwe kwivanga mu bibazo bya Politiki y’imbere muri Repubulika ya Santarafurika. Turi muri icyo gihugu mu rwego rwa gahunda yihariye yashyizweho mbere y’umwaka wa 2020, ikibazo cya cy’umutekano muke cyari cyafashe indi ntera kandi cyugarije urugendo rw’amatora.
Yakomeje avuga ko kuva ubwo hashingiwe ku masezerano yibihugu byombi bifitanye, u Rwanda rwohereje abasirikare ba RDF bagera kuri 300 kugira ngo bunganire aboherejwe mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), ariko mu nshingano zabo badafitemo kuba bashyigikira umuntu uwo ari we wese ku giti cye.
Yakomeje agira ati: “Abasiriare bacu ntibashobora kuba muri icyo gihugu bashyigikiye umuntu uwo ari we wese, cyangwa se bivanga mu buzima bwa Politiki y’imbere ya Repubulika ya Santarafurika. Ingabo z’u Rwanda zifite ibirindiro cyane cyane cyane mu Mujyi wa Bangui kandi inshingano ntizigarukira ku gucunga umutekano w’abayobozi n’uw’abaturage gusa, ahubwo hiyongeraho no kugira uruhare mu mavugurura y’imikorere y’inzego z’umutekano.”
Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare runini mu migendekere myiza y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye taliki ya 27 Ukuboza 2020 mu gihe inyeshyamba zashinzwe na François Bozizé zari zarahiriye kuyaburizamo.
U Rwanda rwohereje ingabo zo mu mutwe udasanzwe zagombaga kurinda ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari ziri kugabwaho mu bitero n’inyeshyamba ndetse no kurinda abaturage mu Mujyi wa Bangui n’ahandi hari hibasiwe n’inyeshyamba.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2021, Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin Archange Touadéra yashimiye ubufasha bw’u Rwanda mu kugarura amahoro no kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’Ingabo za Santarafurika, binyuze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye no mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye.

















