Kuri iki cyumweru nibwo hari hateganyijwe Inama y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, DRComgo na Angola nk’umuhuza mu biganiro byo kugarura umubano hagati y’igihugu byombi gusa uruhande rw’u Rwanda ntirwitabiriye.
Kuwa gatandatu tariki ya 14 Ukuboza nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe Jean Patrick yageze i Luanda mu kwitegura iyo nama ikomeye.
Byageze no ku cyumweru Perezida wa DRCONGO, Felix Tshisekedi nawe amanuka i Luanda mu ndege y’umukuru w’igihugu agiye kwitabira guhura na Perezida Kagame.
Nyuma y’amasaha make amaze kwakirwa na mugenzi we Jao Lorenzo wa Angola, hasohotse itangazo rivuga ko Inama itakibaye ndetse uruhande rwa DRCONGO ruvuga ko abahagarariye u Rwanda banze kwitabira.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda nayo yahise itangaza ko mu nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14, Ukuboza, 2024 yahuje ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda( Olivier Nduhungirehe) na DRC( Therese Kayikwamba Wagner) yarangiye hatumvikanywe ku ngingo y’uko M23 nayo ikwiye gutumizwa mu biganiro by’amahoro byari byabazinduye.
Ni imwe mu mpamvu zatumye inama yari buhuze Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa DRC Felix Tshisekedi yari bube kuri iki Cyumweru isubikwa.
Indi mpamvu ikubiye mu itangazo rya MINAFFET ni uko ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatandatu bitageze ku ngingo ikomeye irebana n’ibyo DRC yigeze kuvuga, binyuze kuri Perezida Tshisekedi, by’uko Kinshasa ishaka guhirika ubutegetsi bw’i Kigali, iby’uko ikorana n’imitwe y’abashaka gutera u Rwanda barimo FDLR, Wazalendo, Guverinoma y’Uburundi, bikiyongeraho n’amacenga u Rwanda ruvuga ko DRC ikoresha muri uyu mukino.
Itangazo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yashyize kuri X rivuga ko nubwo ibintu ari uko bimeze, hakiri igihe kigenwa n’ibyo umuhuza, ari we Angola, ashaka kugira ngo DRC ishyire mu bikorwa ibyo isabwa.
U Rwanda ruvuga ko igihe cyose ibintu bizaba byashyizwe mu buryo kandi uruhande rwa DRC rwiteguye kubikurikiza mu buryo buzira amacenga ya Politiki, rwiteguye kuzashyira mu bikorwa ibyo ruzaba rusabwa.


















