Mutungirehe Samuel
U Rwanda rwungutse ubundi buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho ryo kubaga umurwayi indwara zo mu gituza nko mu bihaha hadafunguwe mu gituza, bigafasha umurwayi gukira vuba atanyuze no mu buribwe bukomeye cyangwa ngo atakaze amaraso menshi mu gihe cyo kubagwa.
Ni uburyo bwatangirijwe mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali (King Faisal Hospital) bwahimbwe n’umunya-Espagne, Dr. Diego Gonzalez, umaze kubugeza mu bihugu bimwe na bimwe ku isi birimo n’u Rwanda.
Dr. Sendegeya Augustin ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Faisal, ubwo hatangizwaga iryo koranabuhanga yavuze ko ubusanzwe kubaga indwara zo mu gituza nk’ibihaha bisaba gufungura igituza ahantu hangana na santimetero 12 bigatuma umurwayi akira atinze.
Yakomeje asobanurira Radio Rwanda ko byashoboraga gutuma umurwayi ageze ku minsi 15 mu bitaro yabagiwemo.
Dr. Gonzalez wahimbye ubwo buryo bugezweho bwo kubaga udasatuye mu gituza yavuze ko amaze kubugeza mu bihugu birenga 150 ku isi, akaba ari no guhugura abaganga mu Rwanda.
Yagize ati "Itandukaniro ni uko tutabaga umuntu igice kinini ku mubiri w’umuntu w’umurwayi iyo dukoresha ubu buryo, tubaga ahantu hato cyane tukoherezayo ibikoresho birimo nka camera n’ibindi, ubundi tukabaga turebera ku mashini, nta mpamvu yo gushyira intoki zacu ku murwayi, agakira vuba mu minsi ibiri agataha kandi akagira uburibwe buke cyane."
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Faisal yavuze ko ubu buryo buje muri gahunda ya leta yo kugira u Rwanda igicumbi cy’ubuvuzi bugezweho, buzajya bukurura abanyamahanga bakaza kwivuriza mu Rwanda no kuhigira ubuvuzi bugezweho.
Kugeza ubu mu Rwanda hari umuganga umwe umaze kumenya kubaga umurwayi akoresheje iryo koranabuhanga rya Dr. Diego Gonzalez.
Iri koranabuhanga rije rikurikira iriherutse naryi gutangirizwa muri ibi bitaro, ryo kubaga umurwayi indwara zo mu nda hadafunguwe igice kinini ku nda ahubwo hakoherezwamo ibikoresho kabuhariwe bituma Muganga abaga arebera mu mashusho bigafasha umurwayi gukira vuba kandi nta nkovu igaragara.


















