Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

U Rwanda rwesheje umuhigo wo gukingira 10% kugeza muri Nzeri 2021

Wednesday 22 September 2021
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE Samuel

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza kuri uyu wa Kabiri abaturarwanda bari bamaze guhabwa inkingo ebyiri aho ziteganywa bari 1,416,794, mu gihe abamaze guhabwa urukingo rumwe ari 1,897,593.

Ibyo byatumye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryashimye uburyo u Rwanda rukomeje gutera intambwe mu gukingira COVID-19, aho rumaze gukingira byuzuye 10% by’abaturage bose.

Muri Gucurasi Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yasabye ibihugu nibura gukingira 10% by’abaturage kugeza mu mpera za Nzeri 2021, 40% kugeza mu mpera z’Ukuboza na 70% kugeza hagati mu mwaka wa 2022.

Umuyobozi wa WHO mu Rwanda Dr Salla Ndoungou Ba yatangaje ati “Nshimishijwe cyane n’iyi ntambwe ikomeye yatewe. URwanda rwabaye icyitegererezo muri iyi gahunda kuva rwatangira gukingira muri Werurwe.”

“Nshimye cyane Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ku mbaraga bashyize mu kurinda COVID-19 abaturage b’u Rwanda.”

Biteganywa ko gukingira 10% biha ubwirinzi abari mu byago byo kuzahazwa cyane na COVID-19, naho 40% hakaba hamaze gukingirwa abari mu byago byinshi byo kwandura, mu gihe gukingira 70% by’abaturage byitezweho gufungura ibikorwa byinshi by’ubukungu, ubuzima bugasubira ku murongo.

U Rwanda rumaze kwakira inkingo miliyoni 3.4 za COVID-19, harimo miliyoni 1.1 zabonetse binyuze muri gahunda mpuzamahanga ya COVAX, 108 000 ziboneka muri gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AVAT) naho miliyoni 2.1 ziboneka mu bundi buryo harimo n’izaguzwe na leta.

Muri izo nkingo hamaze gutangwa izigera muri miliyoni 3.3, zimaze gukingira byuzuye abaturage 10% by’abaturarwanda babarirwa muri miliyoni 13.

Ntawashidikanya ko imibare y’abakingiwe covid-19 yazamuwe na gahunda yo gukingira abakiri mu rubyiruko, bafite kuva ku myaka 18 y’amavuko kuzamura, hiyongeraho n’ikiciro cy’abagore batwite n’abonsa nabo bari barahejwe mu ntangiriro za gahunda yo gukingira abaturage mu mizo ya mbere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru