Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

U Rwanda rwiteguye ku mashini zihambaye zo kubika inkingo za COVID-19

Friday 15 January 2021
    Yasomwe na

Kuva aho ibigo bitandukanye ku isi bitangiye gushyira hanze inkingo zitandukanye za Coronavirusi ndetse ibihugu bimwe byo mu Burayi na Amerika bigatangira kuruha abaturage babyo na mbere yuko OMS izemeza, kuri ubu Rwanda narwo rwatangaje ko rwiteguye mu buryo bw’ibikoresho bifashishwa mu kubika inkingo igiye cyose zaba zigeze mu gihugu.

Kuri uyu wa kane ni bwo Ikigo k’Igihugu cy’ubuzima RBC cyeretse itangazamakuru imashini eshanu ziri i Kigali mu kigo giherereye mu Cyanya cyahariwe inganda i Masoro, zifite ubushobozi bwo kubika inkingo za COVID-19 zirimo n’izishobora gukenera ubukonje buri hasi cyane, kugeza ku kigoro cya dogere – 80.

Umuyobozi w Gahunda y’ikingira mu kigo k’igihgu cy’ubuzima RBC, Dr. Hassan Sibomana yavuze ko bibaye ngombwa ko u Rwanda rwakira inkingo zirimo n’urwa Fayzan bakakira doze zigeze ku bihumbi 300.

Ati “Ni ininkingo nyinshi cyane ,kubera ko n’ubundi mu bijyanye n’ikingira cyane cyane n’uru rukingo rwa COVID-19 ntabwo dutekereza ko twazazakira icyarimwe, nubundi hagenda haza nkeya, uko tuzikoresha zigenda zirangira twongeramo izindi. “

Yakomeje avuga ko nubwo ibyo byuma biri mu Mujyi wa Kigali ariki igihe hazaba hagiye gukingirwa abo mu ntara bitazaba ikibazo kuko n’ubundi u Rwanda rusanzwe rufite imashini zikonjesha zitwarwamo inkingo.

Ati “Ariko by’umwihariko kuri izi nkingo zikenera ubukonje budasanzwe dufite ibikoresho byabugenewe bigomba gutwara izi nkingo ndetse bikaba atari n’ubwa mbere tugiyekuzikoresha.

Ngira ngo murabyibuka ko twigeze gukingira abakozi bo kwa muganga bo mu karere ka Rusizi, Rubavu na Musanze n’akarere ka Burera tubakingira urukingo rwa Ebola narwo ruri kuri dogere 80 kunsi ya zeru. Icyo gihe rero ibikoresho twakoresheje ni byo nanone duteganya ko twakoresha mu gihe byaba bibaye ngombwa ko dukoresha urukingo rwa Fayzan rusaba kubika ku bikonje bwa dogere 70 munsi ya zeru.”

Ibi ni byo byakifashishwa mu kugeza inkingo mu gihugu hose zitangiritse

Kugeza ubu u Rwanda ruteganya ko ruzatangira gukingira abaturage ku itariki ya mbere z’ukwezi kwa kane 2021 ariko hagaherwa ku byiciro byihutirwa birimo abakozi bo kwa muganga, abakuze bafite ibibazo byihariye bituma bagira indwara zikomeye zizahaza ubudahangarwa bw’umubiri, abashinzwe umutekano, bityo bikazaba ngombwa ko urukingo rugera mu Rwanda mbere ho gato.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru