Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

UMUNYA-ERITREA MERHAWI KUDUS YEGUKANYE TOUR DU RWANDA 2019

Monday 4 March 2019
    Yasomwe na

Inkuru yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

Merhawi Kudus, Umunya-Eritrea ukinira ikipe ya Astana yo muri Kazakhstan, ni we wegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda ryarangiye kuri iki cyumweru i Kigali.

Kudus w’imyaka 25 y’amavuko yarangije iri rushanwa ryari rimaze iminsi umunani rizenguruka u Rwanda, arusha uwa kabiri amasegonda 10 mu bihe bya rusange.

Kudus usanzwe akinira Astana yo muri Kazakhstan niwe wegukanye tour du Rwanda 2019
Uwa kabiri akaba ari Rein Taaramäe wo mu gihugu cya Estonia, ariko akaba akinira ikipe ya Direct Energy yo mu Bufaransa.

Agace ka 8 ka Tour du Rwanda
Agace ka munani ari na ko ka nyuma kakinwe kuri iki cyumweru, kari gafite ibirometero 61. Kakaba ari ko gato mu isiganwa rya Tour du Rwanda ubu riri ku rwego rwa 2.1 - urwego rwo hejuru muri Afurika mu masiganwa y’amagare.

Aka gace ka nyuma kazengurutse imihanda yo mu mujyi wa Kigali, kegukanywe n’Umunya-Colombia Rodrigo Contreras Pinzon ukinira ikipe ya Astana wasize Merhawi Kudus amurusha umunota 1 n’amasegonda 6.

Muri rusange, ikipe ya Eritrea ikaba ari yo yegukanye umwanya wa mbere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru