Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu miryango, imiryango ya sosiyete sivile isanga hakenewe uruhare rwa buri wese mu kubaka ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Ibi ni bimwe mu byaganiriweho mu mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’ubuzima n’uburenganzira (HDI) yabereye mu karere ka Musanze, ku nsanganyamatsiko igira iti "Uburyo bwakoreshwa igihe amakimbirane yabonetse ashingiye ku ihohoterwa ndetse n’uburyo bwakoreshwa kugira ngo uwahohohotewe ahabwe ubutabera." (CSOs on strategic Litigation to Respond to GBV Justice Issues).
Nk’uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigendera ku mategeko, ndetse bigaragara mu gika cya 3 cy’irangashingiro ry’Itegeko Nshinga ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 akaba ari nayo mpamvu u Rwanda rwiyemeje gushyiraho amategeko atandukanye agamije guteza imbere no kurengera uburengazira bwa muntu muri rusange.
Nubwo u Rwanda rwashyizeho amategeko agamije guteza imbere no kurengera umugore n’umwana w’umukobwa, ariko usanga abagore n’abakobwa bagihohoterwa buri wese akaba asabwa kugira uruhare mu kubirwanya.
Umunyamategeko akaba n’impuguke mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV), Me.Elie Nizeyimana avuga ko ku bijyanye n’ihame ry’uburunganire mu muryango hakwiye kubaho guhugura abantu inshuro nyinshi, bakigishwa amategeko agasubirwamo kenshi kugira ngo babashe kumva neza icyo itegeko rivuga ku burenganzira bwabo.
Yagize ati: "Hakwiye ubukangurambaga bwimbitse mu muryango kandi amahame y’uburinganire yashyizweho muri politike yakagombye kemenyekanishwa mu buryo butandukanye, buri muntu akamenya amategeko amurengera mu muryango, kandi iyi myumvire izahinduka binyuze mu biganiro bitangwa mu nteko z’abaturage no mu bundi buryo butandukanye."
Me.Nizeyimana akomeza avuga ko abashakanye bombi baba bafite uburengazira bungana mu mugufata ibyemezo mu rugo ndetse nta muntu wagakwiye gusumba undi.
Yongeraho ko ihame n’uburinganire bigomba kugenga umuryango, ariko ngo hari abatazi amategeko bahohoterwa ntibamenye aho baregera.
Itegeko rivuga ko umuntu wese uhohotera uwo bashakanye cyangwa se ubangamira uwo bashakanye ahanishwa ingingo ya 148 mu mategeko nomero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018.
Sosiyete sivile hari uburyo zibibona ndetse zigaragaza n’icyakorwa kugira ngo ihohoterwa rikorerwa mu muryango rizagabanuke.
Mutesi Faith, ushinzwe ibikorwa mu muryango wa (CVA) avuga ko ihame ry’uburinganire mu muryango rikwiye kubaho ariko agasaba ko mu igenamigambi ry’ibikorwa mu muryango buri wese yajya abigiramo uruhari.
Yagize ati: "Nk’abantu twirirwana n’abaturage tubona ibibazo byinshi ahanini bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina hagati y’abashakanye, niyo mpamvu rero umugore mu muryango afite uruhare runini mu gufata ibyemezo by’urugo."
Mutesi akomeza asaba imiryango kubana mu mahoro, buzuzanya bose bakajya bafatira ibyemezo hamwe nta numwe ugiye hejuru ya mugenzi we, ndetse akaba asaba ko ubukangurambaga bwahoraho mu rwego rwo kwimaza ryahame ry’uburinganire.
Annociata Mukayitete, ni umukozi wa HDI ushinzwe kwinjiza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse na serivisi zidaheza, avuga ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango ari ishingiro ry’iterambere kandi ikaba n’inkingi ya gatanu muri (SDGS) ivuga ibyerekeye uburinganire n’ubwuzuzanye mw’iterambere.
Yagize ati: "Ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo ni imwe mu mpamvu zikomeye zidindiza iterambere iryo ari ryo ryose, haba mu muryango ndetse no muri sosiyete, niyo mpamvu twateguye aya mahugurwa dutumira imiryango ya Sosiyete sivile kandi ihura n’abantu benshi kugira ngo tubahugure ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye arinabyo bizagenda bifasha mu bukangurambaga mu rugendo rw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa."
Mukayitete akomeza asaba buri wese kwimaza iri hame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, kandi ntabwo bireba abagore gusa ahubwo n’abagabo bakwiye kubigira ibyabo bagakora icyateza imbere urugo bose bakajyanamo birinda ihohoterwa ryakorerwa uwariwe wese.
Kugeza ubu ubushakashatsi bugaragaza ko abagore n’abakobwa ku gipimo cya 90% aribo bahohoterwa kurusha abagabo.





















