Intambara Uburusiya bwise ibikorwa bya Gisirikare kuri Ukraine, ikomeje gusenya ibitagira ingano muri iki gihugu ndetse ibisasu bikomeye byatangiye guterwa mu Murwa Mukuru wa Kyiv.
Ibisasu bya rokete byakubise ku murwa mukuru Kyiv wa Ukraine mu ruzinduko rw’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) muri uwo mujyi, kuri uyu wa Gatatu, aho yanenze akanama k’umutekano k’uyu muryango aboyoboye.
António Guterres yavuze ko ako kanama kananiwe gukumira cyangwa gusoza intambara yo muri Ukraine.
Yavuze ko ibi ari "Isoko y’akababaro kenshi, kubihirwa hamwe n’uburakari".
Yongeyeho ati: "Reka mbisobanure neza: kananiwe gukora buri kintu cyose gafite mu nshingano zako mu gukumira no gusoza iyi ntambara".
Aka kanama k’umutekano ka ONU, kagizwe n’ibihugu 15, by’umwihariko gafite inshingano yo gutuma ku isi habaho amahoro n’umutekano.
Ariko karanenzwe, harimo no kunengwa na leta ya Ukraine, kubera ko kunanirwa kugira icyo gakora kuva iyi ntambara yatangira mu kwezi kwa kabiri.
Uburusiya ni kimwe mu bihugu bitanu by’ibinyamuryango bihoraho by’ako kanama kandi bwaburijemo imyanzuro irenze umwe kuri iyi ntambara.
Ibyo Bwana Guterres yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane nimugoroba ari kumwe na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, usanzwe yaranenze akanama k’umutekano ka ONU.
Yagize ati: "Ndi hano kugira ngo nkubwire Bwana Perezida, n’abaturage ba Ukraine, ko tutazaterera iyo [tutazacika intege]".
Ariko Guterres yanashyigikiye umuryango ayoboye, yemera ko nubwo akanama k’umutekano "kagagaye", ONU irimo kugira ibindi ikora.
Yabwiye BBC ati: "ONU ifite abakozi 1,400 muri Ukraine barimo gutanga ubufasha, ibiribwa, amafaranga [n’] ubundi buryo bw’ubufasha".
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa kane, Perezida Zelensky yavuze ko Bwana Guterres yagize amahirwe yo kwibonera we ubwe "ibyaha byose byo mu ntambara" byakozwe n’Uburusiya muri Ukraine.




















