Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku Mavubi agiye gukina na Maroc saa 18h00

Friday 22 January 2021
    Yasomwe na

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yaganiriye n’abakinnyi b’Amavubi bari muri Cameroun kuri uyu wa Gatanu, abagezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bubifuriza intsinzi.

Ikipe y’Igihugu ifite umukino wa kabiri wo mu Itsinda C rya CHAN 2020, kuri uyu wa Gatanu, aho ikina na Maroc guhera saa Kumi n’Ebyiri.

Hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yaganiriye n’abakinnyi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, abagezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Ibinyujije kuri Twitter, Minisiteri ya Siporo, yagize iti “Minisitiri Munyangaju amaze kugirana ikiganiro n’Amavubi, ayigezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abifuriza intsinzi ku rugamba bariho baharanira ishema ry’Abanyarwanda. Yabifurije intsinzi mu mukino wa none.”

Ikipe y’Igihugu yari yatangiye iri rushanwa inganya na Uganda ubusa ku busa mu mukino wabaye ku wa Mbere.
Kapiteni w’Amavubi, Tuyisenge Jacques, yatangaje ko kuri uyu mukino wa kabiri bafite intego yo gukuba kabiri imbaraga bari bakoresheje ubushize.

Ati “Turiteguye, imbaraga twakoresheje ku mukino wa mbere tugomba kuzikuba kabiri kuri uyu mukino wa kabiri. Turabizi ni umukino utoroshye kandi imikino ntabwo isa, turasabwa gukora cyane kurushaho.”

Byitezwe ko kuri uyu mukino, hakorwa impinduka imwe mu bakinnyi bashobora kubanzamo, Sugira Ernest agafata umwanya wa Iradukunda Bertrand wari wabanjemo kuri Uganda.

Kwizera Olivier arongera gutangira mu izamu, imbere ye hari Mutsinzi Ange na Manzi Thierry mu gihe ku mpande hatangira Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel.

Niyonzima Olivier na Kalisa Rachid bashobora kongera gutangira hagati inyuma gato ya Hakizimana Muhadjiri mu gihe batatu b’imbere ari Nshuti Dominique Savio, Tuyisenge Jacques na Sugira Ernest.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru