Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ubuyobozi bwa Ines Ruhengeri bwashimiye Perezida Kagame

Thursday 7 December 2023
    Yasomwe na

Ishuri Rikuru rya INES Ruhengeri riherereye mu karere ka Musanze, mu murenge wa Musanze ryizihije imyaka 20 rimaze ritanga uburezi n’uburere bifite ireme bashimira Perezida Kagame warishyizeho ibuye ryifatizo muri 2003.

N’ibirori byabaye kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ukuboza 2023 , aho byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Minisitiri w’uburezi Bwana Twagirayezu Gaspard wabijeje ko bazakomeza ubufatanye n’iri shuri.

Abarangije muri Ines Ruhengeri bavuga ko hari ibyo bamaze kugeraho babikesha ubumenyi bavomye muri iri shuri , niho bahera bashimira ubuyobozi bwiza bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ukomeje gushyigikira uburezi.

Nyiricyubahiro Musenyeri Harolimana Visenti ,yashimiye Perezida w’u Rwanda ukomeje gushyigikira uburezi mu Rwanda ndetse yagarutse ku ntego nyamukuru yatumye iri shuri rishingwa anashimangira ko bashaka ko Ines iba igicumbi cya Siyansi.

Yagize ati: "Mbere na mbere mudushimirire Perezida Kagame, Washyize ibuye fatizo kuri INES Ruhengeri ubwo yashingwaga , muri 2003 , hano hose hari huzuye ibihuru, twigira mu byukba bike bidasobanutse ,uwavuga ko iri shuri ryavuye kure ntiyaba abeshye, intego yari iyo ijya yo gufasha igihugu cyari kivuye mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’intambara y’abacengezi babaga muri aka gace."

Musenyeri Harolimana yakomeje agira ati:’ Niyompamvu rero natwe twagombaga gutanga umusanzu wacu, twatangiye bitoroshye ariko tugenda twaguka muri byinshi buhoro buhoro, ubu tugeze ku ntambwe ishimishije, ndetse tumaze no kugira amashami menshi atandukanye."

Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu wari waje ari umushyitsi mukuru muri ibi birori byo kwishimira iyi sabukuru yashimye uruhare rwa INES Ruhengeri aho yabasezeranyijeko bazakomeza kuyiba hafi mu bijyanye n’uburezi.

Yagize ati "Tuzi Umusanzu wa INES Ruhengeri mu guteza imbere uburezi ndetse no guharanira ko ireme ry’uburezi rigerwaho. Tuzakomeza kubashyigikira no gukorana mu guteza imbere uburezi no guharanira ko iterambere rigera mu zindi nzego, tugamije gutanga abahanga bashoboye ndetse batanga n’ibisubizo ku bibazo bihari."

INES Ruhengeri yaragijwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa kabiri, yatangiye mu taliki ya 17 Ugushyingo 2003 ifite amashami abiri gusa , ariko kuri ubu imaze kugira arenga 15 rifite abanyeshuri barenga 3000 barimo abagera kuri 507 baturuka mu bihugu 14 byiganjemo ibyo muri Afurika, Sudan, Kenya, Congo, Chad, Nigeria , Mozambique, Uganda ....etc

Muri ibi birori abanyeshuri biga muri Ines Ruhengeri bashimishije abantu bari bitabiriye iyi sabukuru ,aho berekanye imico y’ibihugu byabo binyuze mu mbyino bijyanye n’imico yabo.

Habayeho no gukata umutsima mu rwego rwo kwishimira imyaka 20 Ines Ruhengeri Ruhengeri imaze ivutse

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru