Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yatsinze Sénégal ibitego 3-0 , ikatisha itike ya ¼ cy’imikino y’Igikombe cy’Isi.
Ubwongereza bugomba kuzacakirana n’Ubufaransa nabwo bwasezereye Pologne buyitsinze ibitego 3-1. Tukwibutse ko Ubufaransa ari bwo buffite igikombe cy’Isi giheruka kubera mu Burusiya, 2018.
Wari umukino wa 1/8 wahuje u Bwongereza na Sénégal yari ishyigikiwe n’Abanyafurika benshi, aho bakoze ibishoboka byose ariko birangira isezerewe itarenze 1/8.
Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yarushijwe cyane n’u Bwongereza , ndetse byari ku nshuro ya kabiri igeze mu mikino ya 1/4 y’igikombecy’Isi, kuko yaherukagayo mu mwaka wa 2002; mu gihe U Bwongereza bwo bumaze kugera muri 1/4 inshuro zigera muri eshatu harimo n’iyo batwayemo igikombe cy’Isi mu 1966.
Ni umukino watangiye Sénégal ibona uburyo bwa mbere ku mupira wazamukanywe na Boulaye Dia ariko Harry Maguire akiza izamu atarawutera mu izamu, nyamara ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yakomeje guhusha uburyo bwari bwabazwe mu , aho abasore barimo ba Henderson, Saka, Kane bagiye cyane ubwugarizi bwa Sénégal.
Mu minota ibabza 20 ya mbere y’umukino amakipe yombi wabonaga asa nkaho arimo kunganya, kuko yasaga nk’aho ari kwigana, gusa ukabona hagati ha Sénégal hadakora cyane , kuko batakazaga imipira buri segoda, badahererekanya ngo bashake igitego.
Gareth Southgate umutoza w’Abongereza , yakinaga uburyo bwa ba myugariro 4, abakinnyi bo hagati batatu na batatu bataha izamu, mu gihe Aliou Cissé wa Sénégal we yahisemo gukinisha abakinnyi bane inyuma, batanu hagati n’umukinnyi umwe imbere wagombaga gushaka ibitego.
Byahinduye isura Ku munota wa 38’ ubwo Jude Bellingham yaturutse inyuma yiruka cyane, aherezwa umupira na Harry Kane na we awuhereza Jordan Henderson atsinda igitego cya mbere cy’u Bwongereza, ndetse byatumye Sénégal isa nicitse intege, itangira gukinana igihunga.
Kizigenza Jude Bellingham wakinnye neza muri uyu mukino, yongeye gucenga abakinnyi ba Sénégal, azamuka yiruka cyane agana mu kibuga cyayo ahereza umupira Phil Foden, na we awusunikira Harry Kane wateye ishoti rinini rigaca mu biganza bya Édouard Mendy, umupira uruhukira mu izamu, igitego cya kabiri kiba kiranyoye.byatumye igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ndetse umutoza Aliou Cissé yakoze impinduka akura mu kibuga Krepin Diatta, Iliman Ndiaye na Pathé Ciss, basimburwa na Pape Alassane Gueye, Bamba Dieng na Pape Matar Sarr kugira ngo arebe ko haricyo byatanga.
Abakinnyi ba Sénégal bari bamaze gucika intege byatumye u Bwongereza bukoresha imipira ica ku ruhande rw’ibumoso ku kigero cya 56%, bakoresha iburyo kuri 26% naho mu kibuga hagati hari kuri 18%, botsa igitutu izamu rya Sénégal , nubwo Mendy hari ibitego byari byabazwe yagiye agarura.
Ku munota wa 57 u Bwongereza bwatsinze igitego cya gatatu nyuma yaho , Luke Shaw yazamukanye umupira, awuhereza Harry Kane yigira imbere gato awuhereza, Phil Foden na we yubura amaso awuhereza Bukayo Saka watsinze iki gitego.
Mu minota 70, Umutoza Gareth Southgate yatangiye gukora impinduka ziganisha ku kuruhutsa abakinnyi be b’ibanze kugira ngo ategure, umukino wa ¼, yari yizeye ko azahuramo n’u Bufaransa, kugira batavunika kandi yamaze
Sénégal yari yamaze kwiheba yakomeje kugarira izamu kugira ngo idatsindwa ibitego byinshi cyane ko nta buryo yaremaga kuko yari yamaze kwiyakira ko yatakaje umukino.
Kuri ubu Isi yose ihanze amaso U Bwongereza bwageze muri ¼ busanzeyo u Bufaransa bwatsinze Pologne 3-1 mu mukino wabanje. Ndetse ibi bihugu byombi bizisobanura ku wa Gatandatu, tariki 10 Ukuboza 2022, ubwo hazamenyekana ikipe igomba kwerekeza mu mikino ya 1/2.






















