Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Uganda: Igisasu cyahitanye umuntu umwe benshi barakomereka

Sunday 24 October 2021
    Yasomwe na

Amakuru yasakaye muri iki gitondo muri Uganda ni igisasu cyaraye giturikanye abantu benshi kugeza ubu umuntu umwe ni we bimaze kwemezwa ko cyamuhitanye.

Ni igisasu cyaturikiye i Kampala mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe abandi batanu bakomeretse barimo kwitabwaho n’abaganga.

Amakuru y’ibanze avuga ko abantu batatu bagiye bagasiga ikintu mu ishashi y’umukara munsi y’ameza mu kabari gaherereye mu gace ka Komamboga muri Kampala, bahita bagenda. Nyuma cyaje guturikana abantu bari hafi aho.

Hari amakuru ataremezwa avuga ko abapfuye ariko bamaze kuba abantu babiri, mu gikorwa kirimo kwitwa “icy’iterabwoba”.

Icyo gisasu cyaturitse ahagana saa 21:00’ ku isaha ya Kampala, ni ukuvuga saa 20:00’ ku isaha yo mu Rwanda. Ni nyuma y’amasaha abiri ku isaha abantu bose bagomba kuba bari mu ngo zabo.

Mu ijoro Polisi ya Uganda yatangaje ko ikomeje gukurikirana niba “uko guturika gushingiye ku gikorwa cyabaye ku bushake cyangwa ikindi.”

Icyo gihe yatangazaga ko umuntu umwe yakomeretse bikabije cyane mu gihe abandi barindwi bakomeretse bikomeye, bajyanwe mu Bitaro by’Igihugu bya Mulago.

Hari amakuru ko mu gace katurikiyemo kiriya gisasu umutekano umaze iminsi ari mubi kubera abarwanyi bakorana n’umutwe wa Islamic State.

Ku wa 8 Ukwakira waturikije sitasiyo ya Polisi, icyo gihe hari mu ijoro ribanziriza ibirori by’umunsi w’ubwigenge. Ntabwo ayo makuru yahise ajya ahabona.

Iki gitero kibaye nyuma y’iminsi mike ibihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza biburiye abaturage babyo baba muri Uganda n’abajyayo ko bagomba kwitwararika cyane, kubera ibikorwa by’iterabwoba bishobora kuba “mu buryo butavangura kandi mu duce tugendwa n’abanyamahanga”. Ni amakuru Uganda itahaye agaciro.

Mu minsi ishize byatangajwe ko inzego z’umutekano zarashe umuntu wari ugiye gutega igisasu mu muhango wo gushyingura Maj Gen Paul Lokech wari umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda, uheruka kwitaba Imana.

Muri uyu mwaka kandi abantu bitwaje intwaro barashe Minisitiri ushinzwe imirimo ya Leta, Gen Katumba Wamala baramukomeretsa, bica umukobwa we n’umushoferi.

Ibitero bikomeye by’iterabwoba biheruka muri Kampala mu 2010, ubwo ibisasu byaturikanaga abantu barebaga igikombe cy’isi hapfa 70, abandi benshi barakomereka. Al-shabaab yaje kwigamba icyo gitero.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru