Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Uganda: Minisitiri yishwe n’uwamurindaga

Tuesday 2 May 2023
    Yasomwe na

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri muri Uganda humvikanye urupfu rwa Col (rtd) Charles Okello Engola, wari Umunyamabanga wa Leta, ushinzwe w’Uburinganire, Umurimo n’ibijyanye n’inganda wishwe n’umurinzi we.

Uyu muyobozi wari warasezerewe mu giairikare yarasiwe mu rugo rwe i Kyanja, mu Murwa Mukuri wa Kampala, nkuko byemejwe n’umuvugizi wungirije wa Polisi y’umugi, Luke Owoyesigire.

Yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ati: "Yego. Byabereye Kyanja, humvikanye iraswaz umusirikare yarashe Sebuja (Boss)."

Bamwe mu babibonye bavuga ko uwo musirikare yagiye n’amaguru mu bice bikikije ako gace arasa mu kirere.

Hataratangazwa umwirondoro we, uwarashe Boss we na we hashize iminota micye arirasa ariyica.

Amakuru avuga ko hashobora kuba hari abantu bahakomerekeye.

Amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga yerekana abahatuye bateraniye aho byabereye, bumiwe.

Koloneli (Rtd) Engola, wari ufite imyaka 64, yari umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri leta, ndetse mbere yigeze kuba Minisitiri wungirije w’ingabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru