Sunday . 15 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more

Ukraine yagabye ibitero bya Drones ku cyambu cya Taman cy’uburusiya

Monday 16 February 2026
    Yasomwe na

Igitero cya Ukraine cyakoresheje drone cyagabwe ku cyambu cya Taman ku nyanja ya Black Sea mu karere ka Krasnodar ku Cyumweru, maze gitwika ibikoresho bitandukanye bya gisirikare, n’imodoka, amakuru y’aba bayobozi bo muri ako gace avuga ko icyo gitero abantu babiri bakomeretse, kandi abakozi barenga ijana barimo gushakisha no kuzimya umuriro mu cyambu cya Taman.

Iki gitero cyagabwe mugihe hari ibiganiro by’amahoro biteganyijwe kuba i Geneva ku wa Kabiri no ku wa Gatatu, byateguwe na United States kugira ngo hagaragazwe umuti w’intambara imaze imyaka hafi ine hagati ya Ukraine nubu Russia. Andi makuru avuga ko muri aka gace ibyo bikorwa byateje ibibazo ku miyoboro ya peteroli, ububiko ndetse no ku bindi bikorwa bikorerwa ku cyambu.
Muri ako gace ka Ukraine, abayobozi bemeje ko ibice bimwe by’uturere twa Odesa region hari ibyangiritse yo ndete ko hari ibisigazwa by’ibyuma bya drones byaguye ku mihanda, bikangiza imiyoboro y’amashanyarazi n’amazi, bituma ibikorwa by’abaturage bihagarara by’agateganyo.

Igitero cya Ukraine cyakoresheje drones ndende kigamije kugabanya imari yinjira mu gihugu cya Russia iva mu kohereza hanze peteroli no kuyihaza, bityo bikabangamira ubushobozi bwa Moscow bwo gukomeza intambara yayo.

Ibi bikorwa by’intambara bibaye mu gihe amakuru avuga ko ibiganiro by’amahoro hagati ya Ukraine na Russia byari byarahagaze.

Mu biganiro byabaye mu bihugu bitandukanye harimo na Abu Dhabi, ariko ntibyageze ku masezerano arambye. Ibibazo bigihari harimo uburyo bwo guha Ukraine umutekano w’igihe kirekire, nikizakorwa ku bice nka Donbas byafashwe nu burusiya.

Mu rwego rwo gushaka amahoro arambye, ubuyobozi bwa Ukraine buvuga ko hari byinshi bigikenewe kwiga no kuganirwaho kugira ngo habeho amahoro arambye kandi hubahirizwe umutekano w’igihugu n’akarere.

SAULA SANDRA TUMUKUNDE

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru