Mu gihe habura iminsi mike mu karere ka Musanze hakabera umuhango ngaruka mwaka wo kwita Izina abana b’Ingagi 40 ku nshuro ya 20, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Mourice arasaba abaturage kurushaho kunoza isuku, ndetse bakazakira neza abagera ku bihumbi 10 bateganyijwe kuzitabira uyu muhango uzaba kuwa 5 Nzeli 2025.
“Guverineri Mugabowagahunde yagize ati”Muri iki gihe twitegura umuhango wo kwita Izina abana b’Ingagi 40 turasaba buri wese kugira isuku aho atuye by’umwihariko ndongera kwibutsa abikorera bafite amahoteli kuzakira neza abazaza babagana bazakenera ibyo kurya, aho kuryama ibyo byose bizadusigire inyungu kuko byaba bibabaje ugaburiye umuntu amafunguro akegenda ataka mu nda”
Ku ruhande rw’abakora muri serivisi z’amahoteli nabo bavuga ko biteguye, ikindi ngo bakoze inama zijyanye no gukomeza guhugura abakozi babo kugira bazakire neza abashyitsi.
Darius Narambaje ni General Manager wa Hotel Amikus yagize ati”Burya iyo uziko ufite abashyitsi ubitegura neza birushijeho uburyo watangaga Serivisi twiteguye kuzaryamisha abantu neza, bazabona Coffee, bazabona ibiribwa byiza kandi bisukuye neza, ngira ngo twagiye tuganira n’abakozi bacu inshuro nyinshi mu rwego rwo gukomeza kurushaho kuzakira abazaza batugana kuko iyo wakiye neza umukiriye umwe akuzanira abakiriye 10.”
Evariste Murasandonyi n’umuybozi wa Holy Land Resort nawe yagize ati”Umuhango wo kwita Izina dusanzwe tuzi uburyo uhuza abantu benshi mu byiciro bitandukanye nkatwe rero ducuruza serivisi ntabwo twadohotse ahubwo twarushijeho kwitegura neza nidutanga serivisi nziza, igihugu cyacu kizagira isura nziza mu ruhando mpuzamahanga, abashyitsi bazaza kwita izina tubahaye ikaze bazaze bagubwe neza byose biri tayari.”
Guverineri Mugabowagahunde yongeye no kagaragaza ko Ingagi zo muri pariki zifitiye abanyarwanda akamaro aho yavuze ko buri wese akwiye kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Ati”Umusaruro uturuka muri pariki y’Ibirunga murawubona, ndakomeza gushishikariza abaturage kwimakaza isuku ahantu hose, muri uyu muhango turitegura byibuze kuzakira abantu bagera ku bihumbi 10 bazaba bari hano mu karere ka Musanze.”
Kuva uyu mu hango wo Kwita Izina watangira muri 2005 abana b’Ingagi bamaze guhabwa amazina ni 397.
Uyu muhango uteganyijwe kuba tariki ya 5 Nzeri 2025 mu murenge wa Kinigi w’akarere ka Musanze, uhuriza hamwe abantu mu byiciro bitandukanye, abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’ibyamamare bitandukanye.
























