Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umugabo yishwe azira kwishimira itsinzi ya USA

Thursday 1 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Muri Iran haravugwa urupfu rw’umugabo wishwe n’inzego z’umutekano azira kwishimira ko ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze Iran.

Ni mu mikino y’igikombe cy’isi gikomeje kubera muri Qatar.

Uyu mugabo witwa Mehran Semak w’inyaka 27 byatangajwe ko yishwe n’inzego z’umutekano kuwa Kabiri n’ijoro, ari nabwo ikipe y’igihugu ya Iran yasezerewe mu mikino y’igikombe cy’isi itsinzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igitego 1-0.

Ibinyamakuru byinshi byandikira mu gihugu cya Iran birimo ikinyamakuru giharanira uburenganzira bwa muntu kitwa NGO, kivuga ko Mehran Samak yishwe n’inzego z’umutekano nyuma yo kwihuza n’abandi baturage benshi bigaragambyaga mu muhanda wa Bandar-e Anzali, ni mu mugi wo mu majyaruguru ya Iran, ubwo yari imazr gusezererwa mu Gikombe cy’Isi.

Ibi binyamakuru bikomeza bivuga ko uyu mugabo yari yicaranye n’umukobwa winshuti ye magara bakundanaga, maze abashinzwe umutekano baraza bamukura muri iyo modoka bahita bamurasa arapfa.

Uyu mugabo akimara kuraswa, umukunzi we yaje amukura mu muhanda amushyira mu modoka amujyana mu bitaro biherereye muri ako gace ariko nyuma byatangajwe ko yapfuye, kuko bamurashe mu cyico.

Ibindi bitavuzweho rumwe nuko abaturage ba Iran benshi batigeze bafasha ikipe y’igihugu yabo muri iki gikombe cy’isi bitewe n’uko bashaka impinduka mu gihugu cyabo bigakomeza kwanga , ku buryo byasaga nkaho bigaragambya.

Ikipe y’Igihugu ya Iran kandi ku mukino wa mbere banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu mu buryo bwo kwigaragambya, ariko nyuma bategekwa kuyiririmba , mbere y’uko umuko utangira.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru