Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Umuhungu wa Kadhafi yakuwe mu bahirimbaniraga kuyobora Libya

Thursday 25 November 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Saif al-Islam Kadhafi, Umuhungu w’uwahoze ari perezida wa Libya Col Muammar Kadhafi cyangwa Gaddafi, yakuwe ku rutonde rw’abashaka kuba abakandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki 24 Ukuboza 2021.

Komisiyo y’amatora ya Libya yangiye abakandida benshi kuri uyu mwanya barimo Saif al-Islam Kadhafi, ivuga "impamvu z’amategeko", nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Kadhafi yari yateje impaka nyuma y’uko atangaje ko azahatanira kuba perezida.

Arashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyaha by’intambara n’ubwicanyi acyekwaho ubwo se yari akiri ku butegetsi.

Gusaba guhatanira uwo mwanya kwa Khalfa Haftar nako kwateje impaka zikomeye mu gihugu kuko aregwa ibyaha bikomeye mu nkiko za Amerika, ariko ntabwo bizwi neza niba nawe ari mu bangiwe kwiyamamaza.

Abashinjacyaha ba gisirikare muri Libya basabye komisiyo y’amatora kwanga kandidatire za Kadhafi na Haftar kugeza basubije ibibazo ku byo baregwa.

Kugeza ku munsi ntarengwa wo kuwa mbere, abantu 60 bari batanze inyandiko basaba guhatanira kuba perezida.

Impirimbanyi y’uburenganzira Leila Ben Khalifa w’imyaka 46, niwe mugore rukumbi uri mu bifuza guhatana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru