Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Umunyakenya Agnes Tirop, icyamamare mu gusiganwa ku maguru yishwe atewe ibyuma

Wednesday 13 October 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Aganes Tirop wigeze kubica bigacika mu gusiganwa ku maguru (Marathon) akaba yaramenyekanye ubwo yigeze kwiruka metero ibihumbi ( 10) ku isi, yasanzwe iwe mu rugo yishwe n’abantu bataramenyekana.

Uyu Mugore waciye agahigo mu gusiganwa ku ntera ndende ku maguru yanikiye bagenzi be ubwo yari ahagarariye igihugu cya Kenya, ibintu bitari byarigeze kubaho muri iki gihugu, yatabarutse ku myaka 25 y’amavuko.

Inkuru y’urufu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu bitangajwe n’ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri muri Kenya.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya bivuga ko yasanzwe afite ibikomere mu nda bigaragara ko yabitewe n’abagizi ba nabi ndetse iperereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane abakoze aya mahano.

Ibigwi n’amateka wamenya kuri Agnes Tirop

Agnes Tirop yigeze kwibikaho umudari w’umuringa(Silver trophy) mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru muri metero ibihumbi 10 muri Shampiyona y’Isi yababaye mu mwaka wa 2017 na 2019.

Ikindi wamenya kuri uyu mugore, yaciye agahigo ko kuba uwa 4 mu marushanwa yo gusiganwa ahantu hafite intera ya metero 5,000 i Tokyo mu Buyapani.

Agnes kandi yanditse amateka yo kugabanya amasegonda 28’ ku rwego rw’isi mu irushanwa rya Adizero- Road to Records ryabaye hasiganwa metero ibihumbi 10 byatumye akomeza kuba Nimero ya Mbere.

Mu Budage, yigeze gukoresha 30’ iminota n’isegonda 1’ cyari igihe gito cyane ugereranyije n’iminota 30’ n’amasegonda 29’ ibintu bitari biheruka kubaho kuko umunya-Maroc Asmae Leghzaoui mu 2002 ariwe Wari ufite ako gahigo.

Abanyakenya ntibazibagirwa uburyo muri shampiyona ya IAAF World Cross Country yabaye mu 2015, umukinnyi Agnes yaje mu mwanya wa 2 .

Icyo gihe yabaye umukinnyi wari ukuri muto wegukanye umudali wa zahabu mu bari n’abategarugori aza ya Zola Budda wari ufite agahigo ko kwegukana imidali myinshi mu mikino yo gusiganwa ku maguru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru