Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Umuryango "Living Channel Services" ukorera ibikorwa byo kwita ku buzima bw’abana bavukanye ubumuga bukomatanyije, mu Rwanda no muri Canada, wahamagariye indi miryango itandukanye na buri muntu wese kwibuka gusangira n’abana bafite ubumuga batagira kivurira baryamye mu ngo mu bice bitandukanye by’igihugu, aho usanga bitewe n’ubumuga bavukanye, bikiyongeraho n’imiryango ikennye barimo batabasha kubona ubafasha kwishima no kumva ko kuba bafite ubumuga bidakuraho ko ari abana nk’abandi.
Ni ubutumwa uyu muryango watambukije kuri uyu wa Gatanu ubwo basangiraga Umunsi Mukuru wa Pasika n’abana bavukanye ubumuga bukomatanyije n’imiryango yabo bagera kuri 30 bo mu mirenge Kabarondo, Mukarange na Gahini yo mu karere ka Kayonza.
Umuyobozi uhagarariye Living Channel Services mu Rwanda, Dusabe Jacky, yavuze ko basanzwe bafasha abo bana ndetse n’imiryango yabo mu buryo butandukanye, aho bita ku buvuzi bw’abana, icyo bakenera cyose, mituweli n’ubundi buvuzi bwisumbuye umwana yakenera, kubambika imyenda, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa, ndetse bagafasha n’imiryango yabo korora amatungo magufi, kwizigamira mu matsinda n’ibindi bituma umubyeyi ufite uwo mwana ava mu bwigunge akamujyana my bandi nawe akumva ko kubyara umwana ufite ubumuga atari amahano yakoze cyangwa ngo bitume agerageza guhisha mu nzu umwana we mu bandi.
Yakomeje avuga ko ubundi basanzwe babaha ibyo kurya mu minsi mikuru isoza umwaka ariko kuri iyi nshuro bifuje gusangira nabo Pasika Nziza.
Yagize ati, "Gusangira nabo uyu munsi biri mu rwego rwo gusangira nabo umunsi mukuru wa Pasika; ni ugusangira nabo ngo bishime, babone ko hari abantu babatekerezaho muri sosiyete ariko tunashishikarize abandi bantu kugira uyu muco wo kumenya ko hari abana bameze gutya babakeneye. Abanyarwanda barebe aho batuye, hari abana bameze gutya benshi ariko batibukwa; ufite umuturanyi ufite ubumuga agende amurebe basangire amuhe Pasika na we ibyishimo by’uko yitaweho bimugereho.”
Umwe mu babyeyi bafite umwana wavukanye ubumuga bwa burundu, Mukamana Marie Grace, atuye mu murenge wa Gahini, akagari k’Urugarama mu mudugudu w’Ibiza, yabwiye Mamaurwagasabo ko umwana we w’umukobwa agiye kuzuza imyaka 9 atarabasha kwiyegura bikaba byaranatumye kuva yamubyara atarongera kugira icyo yikorera, bigatuma umugabo we ari we weguriwe inshingano zo guhingira urugo wenyine.
Yakomeje agira ati, "Ni umwana wa Kane abandi bana 3 nta kibazo bafite, n’uw’inyuma ye nta kibazo afite kuko yiga mu wa mbere."
Mukamana avuga ko we n’umugabo we bakimara kubona ko babyaye umwana ufite ubumuga nta kibazo bagiranye, bariyakiriye ariko ikibazo kiba mu baturanyi.
Ati, "Abaturanyi bararebaga bakavuga bati ’uriya ni umwana bagurira amata, ari nkanjye namureka’. Uzi ukuntu navugaga, nti nabo uwabaha bakabyara nkanjye wenda niho babona ko batamureka ngo apfe. umubyeyi umwe wakundaga kumbwira gutyo bwarakeyw nawe umwana we abyara ufite ubumuga aramuta aba ari we umusigarana [...] yapfuye yishwe n’inzara kubera kutamwitaho biratubabaza.
Uyu mubyeyi avuga ko umwana we kuva yavuka atunzwe no kunywa amata yonyine yabona n’igi akarikoroga akarinywa, nta kindi kibaho yageza mu kanwa ngo amire.
Avuga ko umwana ufite ubumuga iyo yitaweho bimushimisha, nawe akumva yahora agera mu bandi akanga cyane uwamukingirana mu nzu wenyine.
Nyirandagijimana Alphonsine nawe atuye mu Murenge wa Mukarange, akagari ka Kayonza mu mudugudu wa Buhondi, avuga ko nawe umwana we agize imyaka 9 nta kintu abasha kwikorera kuko yavukanye ubumuga bukomatanyije.
Yavuze ko ataragura na Living Channel Services yagorwaga n’ibintu bitandukanye mu kurera uwo mwana.
Yagize ati, "Nka mituweli yarangoraga ariko ubu twese mu muryango baratwiahyurira, amata y’umwana yarangoraga none ubu barayampa. Umwana yapimaga ibiro 8 afite imyama 7 ariko ubu ari mu biro 13 aho bamushyiriye ku mata ya buri munsi."
Uyu mubyeyi avuga ko yagiye ahabwa akato n’abaturanyi bitewe n’uko yabyaye umwana ufite ubumuga bukomeye.
Yagize ati, "Abaturanyi baravuga bati Reba umwana yabyaye ni ikigoryi, ikimuga, ntihagire n’umuntu waza kugusuhuza wabyaye akaba nta n’ikintu yaza kugusaba bitewe n’umwana wabyaye. Bakavuga ngo turebye uriya mwana ntitwazamubyara; ugasanga ni ikibazo ariko ukabana nabyo ukihangana.
Kandi disi iyo ari kumwe n’abandi bana arishima, ntiwanamukingirana ngo abyemere. Ararira agakunita urugi, yaba abonye abandi bana agaseka, akishima akabajyamo, akabakurikira ukabona arabyishimiye."
Umunyamahanga uhoraho w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kayonza-JADF Kayonza, Nshimiyimana Aime, yashimye uruhare rwa ‘Living Channel Services’, mu kwita ku bana bavukanye ubumuga nkabo, anasaba ababyeyi babo gutekereza hakiri kare ko ubufasha nk’ubwo butazahoraho, bityo bagomba guharanira kwigira.
Yagize ati: “Nk’ababyeyi turabasaba uruhare rwanyu ko rwadufasha kugira ngo duhinduke, niduhinduka tunacuke kuko hari abantu benshi bagomba gufashwa. Impinduka zigaragarira ku kuba umuntu ajya muri porogaramu yo gufashwa, igihe kikagera akayivamo, agatangira kwifasha.”
Abana bafashwa n’uyu muryango ni abana bavukanye ubumuga bukomeye, bukomatanyije, aho usanga umwana agize imyaka nka 17 atabasha kugira icyo yikorera, abavuga, aticara cyangwa ngo agire igikuriro cy’abandi bana bangana akenshi ugasanga ahora aryamye akorerwa ikintu cyose kiremwamuntu akenera kugira ngo abeho.
Abakozi ba Living Channel Services bagaburiye abana bafite ubumuga barushaho kwishimira ubuzima bavukiyemo
Umuryango Living Channel Services washinzwe mu 2017 n’Umunyarwandakazi Pastor Dr. Ester Mbatuyimana ubwo yakoraga akazi ko kwita ku bana bameze gutya, uko abitaho mu kigo yakoreragamo akibuka ko mu gihugu kavukire cye icyo gikorwa atajya akibona, akibuka ko abana nk’abo bahari ariko atigeze arena abana nk’abo mu maso ye. Yatangiye gutekereza uko yazabikorera mu Rwanda abana nk’abo nabo bakitabwaho.
Gasana Geoffrey umukorerabushake muri Living Channel Services yashimiye ababyeyi uko bita ku bana n’imiryango yabo
Kugeza ubu umuryango ukoresha ubushobozi bwo ku mufuka we kuko nta muterankunga arabona ngo yagure ibikorwa byo kwita kuri abo naba ngo agere mu gihugu hose na serivisi ziyongere.
Ababyeyi bahaye Pasika abana babo bakomeza kwishima
























