Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Umuryango wa Tshisekedi wahakanye ibyo kubagwa k’umutima we

Monday 14 March 2022
    Yasomwe na

Umuryango wa Perezida wa Felix Tshisekedi, wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, wahakanye wivuye inyuma ibyavugwaga ko umukuru w’igihugu yabazwe umutima kubera ikibazo cy’uburwayi bwawo.

Ni amakuru amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru bimwe ku isi, ko Perezida Tshisekedi yajyanywe kubagwa umutima kandi igikirwa kirimo kugenda neza.

Gusa nta makuru yihariye yigeze ava mu biro by’Umukuru w’igihugu avuga kuri ubwo burwayi.

Ibyo bihuha byatangiye gushyirwa hanze n’imbuga nkoranyambaga nyuma yuko Perezida Tshisekedi agiye kwivuriza mu Bubiligi bamwe batangira gukeka ikibazo cy’umutima.

Byari binaturutse Kandi ku makuru yavuye mu bitangazamakuru byo mu Bubiligi, byavuze ko Perezida Tshisekedi yaba yabazwe umutima, Kandi igikorwa cyagenze neza.

Ikibazo cy’umutima kuri uyu mukuru w’igihugu ntikivuzwe rimwe kuko ubwo yarahiriraga kuba Perezida yagize ikibazo imbere y’imbaga birogoyaho umwanya muto ijambo yagezaga ku baturage, bisa nkaho aguye igihumure ariko mu kanya gato aragaruka arakomeza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru