Yanditswe na Alice Umugiraneza
Umusaza Nzamwita wo mudugudu wa Busoga, akagari ka Muhaza mu murenge wa Cyabingo ho mu karere ka Gakenke, avugako yanduye covid19 ntiyamenya uburwayi afite kuko atiyumvishaka ko yakwandura covid19 kuko yarazi ko ari indwara yo mu mugi kandi ikaba iy’abakire, akumva ko mu cyaro itahagera.
Nzamwita Innocent yabwiye umunyakuru wa mamaurwagasabo uko yiyumvaga igihe nawe yari atarakamenya ikibazo afite mu mubiri.
Yagize ati "Mfatwa numvaga ndwaye umutwe udasobanutse, mu mutima hararya nkajya numva ibihaha bisahagurika, nyuma nibwo nagiye kwipimisha basanga naranduye. Maze kumvako nanduye covid19 nabifashe nk’ibisanzwe kuko numvaga ngiye gupfa.
Abaganga bangiriye inama yuko ndibwitware kugira ngo ntagira uwo nanduza; bambwiye ko ngomba kujya nitarura abandi, nko muri metero 20 kandi nkambara neza agapfukamunwa ndetse ngakaraba amazi meza kandi inshuro nyinshi."
Uyu musaza akomeza avuga ko abaturanyi batigeze bamutinya ati "Bakomeje kumba hafi ariko baza kunsura bakamyitarura kugira ngo nabo batandura."
Nubwo ari umusaza bigaragara ko asheshe akanguhe, Nzamwita avuga ko mu gihe yari arwaye yahombye byinshi mu buryo bwo kumwitaho.
Ato "Nahombye byinshi kuko kubona ubushobozi bwo kuntunga ndetse no kwivuza byansabye kugira ibyo ntanga; nahobywe ibintu bifite agaciro nkangana n’ibihumbi ijana, (100,000frw). Nasubiye kwipimisha babwiye ko ndi muzima narishimye cyane."
Agira inama abantu bakibwira ko covid19 mu cyaro idahari ko bagomba guhindura imyumvire.
Ati "Abantu bibwira ko mu cyaro nta covid19 ihari baribeshya cyane, none njyewe nayikuye he, igishoboka ni ugukaza ingamba bubahiriza amabwiriza yasizweho, bambara neza agapfukamunwa."
Umukecuru akaba umugore wa Nzamwita, Nyirabarigereka danathila, avugako ko igihe yari arwaye byari ibihe bigoye.
Yagize ati "Nahoraga mu rugo ndi kumushakira ibyo kurya no kumukarabya ariko nkabikora nirinda ngo ntandura najye, ariko ndashima Imana ko ntarwaye ariko uburwayi bw’umugabo byaduteye ubukene bukabije."
Ubuyobozi bw’umudugudu wa Buraza bwo butangaza ko icyabafashije guhangana na covid19 nk’umudugudu uri mu cyaro ni ugukurikirana abarwaye.
Umukuru w’umudugudu wa Busoga, Kuradusenge Jean Damascene yagize ati "Mbere nta muntu wari wandura covid19 twashyizeho itsinda ry’abantu bashinzwe kwigisha abantu kwambara agapfukamunwa no kutaramukanya, kuticara hamwe, bagasigamo intera. Tukimara kumenya ko hari abantu banduye twakoze ubukangurambaga bwuko twagira inama abanduye ko bagomba kunywa neza imiti bahawe, ikindi twagiye tubwira abavandimwe babo ko bagomba kubafasha kwirinda no kurinda abandi."
Umudugudu wa Busoga ni umwe mu midugudu igize akagali ka Muhaza igaragara nk’icyaro, kugeza ubu abanduye ni abantu 2 gusa.





















