Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Umusirikare wa Congo yishe urw’agashinyaguro umunyeshuri w’umunyamulenge

Tuesday 11 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abarimu n’abanyeshuri bo muri Minembwe biriwe mu myigaragambyo bamagana ubwicanyi bwakorewe umunyeshuri wabo bukozwe n’umusirikari wa FARDC amutemaguye, aho bavuga ko yazize ko yasaga n’Abanyamulenge.

Ni imyigaragambyo yabereye muri teriwari uya Fizi mu Burasirazuba bwa Congo.

Yitabiriwe n’abanyeshuri hamwe n’abarimu nyuma y’urupfu rw’uwitwa Mugaza Samuel, umusore uri mu kigero k’imyaka 16 y’amavuko wigaga mu mwaka wa munani.

Yishwe atemaguwe n’umwe mu basirikare ba FARDC, ukorera muri Brigade ya 12 iri mu Minembwe.

Abigaragambya baturutse mu bigo bitandukanye berekeza ahakorera ubuyobozi bukuru bwa gisirikare bwa, MONUSCO, ndetse n’ubwa gipolisi muri Madegu. Bari bafite ibyapa byanditseho ko bamaganye ubwicanyi bwakorewe umunyeshuri bashaka ko abakoze ubwo bwicanyi bahanwa.

Umuyobozi wa sosiyete sivile muri Minembwe, Ruvuzangoma Rubibi St Cadet, avuga ko atangazwa no kubona abantu bicwa n’abagakwiye kubarinda.

Bigirinka Pius, umwarimu wigisha mu ishuri ryisumbuye rya Complex Sclairemisoko de Minembwe, avugana n’itangazamakuru yagize ati: “Twaje kwigaragambya, twamagana igikorwa cyabaye ejo ubwo hicwaga umunyeshuri wo mu burezi bw’ibanze mu wa munani, uzwi ku izina rya Muganza Samuel. Icyo kintu rero tubona atari icyo kwihanganirwa. Nicyo cyatumye tuza gusaba inzego za leta ngo zihe ubutabera umuntu kugira ngo yubahwe, agire icyo akora yibohoye mu mahoro cyangwa mu mutekano. Nta handi umuntu yicwa atemaguwe kugeza aho akuweho ingingo zimwe z’umubiri bakagenda bazerekana ngo bishe umunyarwanda.”

Bavugana n’Ijwi ry’America, ubuyobozi bwa FARDC bwavuze ko uwo musirikare wishe uwo munyeshuri yafashwe ubu afunzwe, kandi ko bategereje abacamanza ba gisirikare bazava mu ntara ya Uvira bakaza kumuburanisha imbere y’abaturage i Minembwe.

Bwiza.com, ivuga ko atari ubwa mbere mu Minembwe, abasirikare bashinjwa ibyaha byo kwica abaturage bo mubwoko bw’Abanyamulenge, aho ubwicanyi nk’ubwo buheruka muri 2021 ubwo abagore batanu bishwe n’abasirikare ba Brigade ya 12.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru