Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya RDCongo arashwe ubwo yagaragezaga kurasa ku bapolisi b’u Rwanda bacunga umutekano ku mupaka muto wa Petite Barriere mu karere ka Rubavu.
Amazina y’uyu musirikare ntaramenyekana, yarashwe ubwo yinjiraga arasa amasasu menshi ku bapolisi batojwe b’u Rwanda bahise birwanaho baramuhagarika ataragira uwo ahitana.
Andi makuru umunyamakuru turakomeza kuyabagezaho kuko bikiba abaturiye uyu mupaka bahise bakwira imishwaro bararikuka.
Uyu mupaka ninawo ejobundi abakingomani bigaragambirije imbere yawo, bavuga ko bashaka kwinjira mu Rwanda bakica Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu cyabo.