Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Umutwe wa Hezbollah wahuye n’uruva gusenya

Thursday 19 September 2024
    Yasomwe na

Umujinya ni wose ku mutwe wa Hezbollah wo muri Liban nyuma yuko uhuye n’uruva gusenga ibyombo byabo bigaturikira rimwe, ikintu bageretse kuri Israel ko ibiri inyuma.

Ni nyuma y’ibitero byo kuwa 2 birimo ubuhanga bwo gutega no guturitsa ibyombo bizwi nka walkie-talkie z’itumanaho byibasiye Hezbollah n’abantu bayo muri Liban bimaze kwica abantu barenga 30
abarenga 3,000 nabo bamaze gukomereka.

Ntabwo uburyo ibyo byombo byaturitse biramenyekana, bivugwa ko bishobora kuba byari byaratezwemo ibyuma bito biturika mbere yo kuva mu ruganda.

Mu bakomeretse harimo na ambasaderi wa Iran muri Liban, Mojtaba Amini wavuyemo amaso, kubera ko icyombo yari afite cyaturitse agifite mu ntoki agiye kumva ubutumwa.

Uruganda Gold Apollo rwo muri Taiwan ari narwo rusanzwe rukora ibyombo bya Pagers, rwahakanye ibyo kuba arirwo rwakoze ibyo byombo byaturikiye muri Hezbollah.

Rwavuze ko hari urundi ruganda rwo muri Hongrie rwari rwarahawe uburenganzira bwo gukora ibyo byombo, bityo ko bishoboka ko arirwo rwabikoze.

Yaba Hezbollah n’urwo ruganda ntacyo baratangaza. Nubwo igihe nyacyo ibyo byombo byaguriwe na Hezbollah kitatangajwe, bivugwa ko byari bishya kuko hashize amezi make ubuyobozi bwa Hezbollah busabye abantu babwo kwirinda gukoresha telefone zisanzwe, hirindwa ko zakwinjirirwa n’inzego z’ubutasi za Israel.

Hezbollah yatangaje ko izihorera mu gihe Israel yo yaruciye ikarumira ku ruhare rwayo muri iryo turika.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru