Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Imyaka irenze ibiri Abanyarwanda babwiye ndetse batangira no gushyirwa mu byiciro by’Ubudehe bishya bigizwe n’inyuguti A, B, C, D, E bijyanye n’imibereho y’ingo zinjiza cyangwa umutungo ubarirwa mu buso bw’ubutaka bafite.
Muri Nzeri 2020 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye Inyandiko Isobanura Uburyo bwo Gushyira Mu Byiciro Bishya By’Ubudehe, ndetse banashyirwamo bikozwe n’abaturage ubwabo.
Uko iminsi yagiye yicuma ni ko iyi minisiteri yagiye yizeza Abanyarwanda binyuze mu gisa no kwikiza itangazamakuru ridahwema kubariza abaturage ibibagenewe no kubaza inshingano abayobozi bitoreye n’ibyo babizeza.
Inkuru iheruka y’Ibyiciro by’Ubudehe ni mu kiganiro Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’icyaro n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Monique Huss, yahaye The New Times ku ya 23 Kanama 2021, yasobanuye ko ibisabwa byose ngo Abanyarwanda bashyirwe mu byiciro bitanu (A,B,C,D,E) byarangiye, hakaba hari kugenzurwa ko nta makosa yaba arimo mbere y’uko bimurikwa bigatangira kugenderwaho.
Yagize ati “Uburyo bwo kubashyira mu byiciro bwararangiye. Ndatekereza ko igihe cy’Umushyikirano mu Ukuboza uyu mwaka, ibi byiciro bizaba bihari hitegurwa ko bigenderwaho. Turimo kugenzura ko bitunganye kandi biboneye kurusha ibisanzweho gusa. ”
Huss yasobanuye ko ibikigenzurwa ari amabwiriza agena ibyo buri cyiciro kizemererwa n’igihe kizaba kibyemerewe. Azahita ashyikirizwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu abe ari we uyashyiraho umukono.
Mamaurwagasabo twabajije muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu aho ibyo byiciro byaheze batwohereza mu Kigo gishinzwe iterambere ry’Uturere LOD, gusa igihe cyose twagerageje kuvugana n’Umuyobozi Mukuru wacyo, Nyinawagaga Claudine ku murongo wa telefone ye igisubizo ni "Ndi mu nama" cyangwa ntiyitabe telefone.
Twegereye umukozi muri icyo kigo, Bazirema Eric, tumubaza icyatindije ibyiciro by’Ubudehe na nyuma y’Inama y’Umushyikirano itarashoboye kuba, adusubiza ko hari uburyo bubiri bigoye kuza kubonamo amakuru y’ibyiciro by’Ubudehe.
Yagize ati "Ku rwego rwa LODA, muri tekenike ibyasabwaga byose byarakozwe; LODA igira aho iramutswa ni mu rwego rwa MINALOC, nabyo ibigomba kugerayo nk’amaraporo, ibiki byose byarakozwe.
MINALOC nayo igira aho iramutswa, mu biryo bya Minisitiri w’Intebe (PRIMATURE), rero ibi byagezeyo. Ibyemezo ubwo ushatse wavuga yuko bitegereje igihe bizemerezwa na Cabinet (Inama y’Abaminisitiri) bigasohoka."
Icyo ibyiciro bishya byitezweho
Ibyiciro by’ubudehe bigenderwaho kugeza ubu ni bine. Icya mbere n’icya kabiri bifatwa nk’iby’abatishoboye, mu cya gatatu hari abishoboye ariko batari ku rwego ruhanitse, mu gihe icya kane ari icy’abakire bafite amikoro ahambaye.
Byashyirwagaho n’inteko z’abaturage, aho babazaga abaturanyi bakavuga icyiciro runaka ashyirwamo bijyanye n’uko bamuzi.
Ibyo ariko byakunze kunengwa kutanyura mu mucyo bitewe n’uko hari abatangaga ruswa bagashyirwa mu byiciro badakwiriye. Nk’urugero uwagombaga kujya mu cya kane agashyirwa mu cya gatatu, uwo mu cya gatatu agashyirwa mu cya mbere.
Byabuzaga amahirwe abakwiriye kujya muri iyo myanya hakabaho akarengane gashingiye ku byo bagenerwa bitabageragaho.
Mu ikorwa ry’ibyiciro bishya hashyizweho amabwiriza ngenderwaho ashingiye ku ngano y’umutungo Umuturarwanda afite n’ayo yinjiza.
Icyiciro A
Kizabamo ingo zirimo umukuru w’umuryango cyangwa umufasha we winjiza 600.000 Frw kuzamura buri kwezi cyangwa afite ubutaka bugeze kuri hegitari 10 mu cyaro na hegitari imwe mu mujyi.
Ashobora kuba ari umukozi uhembwa cyangwa ari uwikorera ariko ibikorwa bye bishobora kumwinjiriza ayo mafaranga.
Umushahara cyangwa umutungo w’urugo uherwaho ni igiteranyo cy’uw’umukuru w’urugo n’uwo bashakanye. Urugo rwujuje kimwe muri ibyo ruzisanga muri iki.
Icyiciro B
Kizabarizwamo ingo zinjiza hagati ya 65.000 Frw na 600.000 Frw buri kwezi, binyuze mu buryo bumwe n’ubwasobanuwe hejuru.
Hazanashyirwamo izifite ubutaka kuva kuri hegitari imwe ariko zitageze ku 10 mu cyaro, na metero kare kuva kuri 300 ariko zitarengeje hegitari imwe mu mujyi.
Icyiciro C
Iki kizabamo ingo zinjiza hagati ya 45.000 Frw na 65.000 Frw ku kwezi mu buryo bumwe n’ubwavuzwe hejuru.
Hazanabarizwamo izifite ubutaka kuva ku gice cya hegitari ariko butagera kuri hegitari imwe mu cyaro, n’uburi hagati ya metero kare 100 na metero kare 300 mu mujyi.
Icyiciro D
Cyashyizwemo ingo zinjiza munsi ya 45.000 Frw ku kwezi, binyuze mu buryo bumwe n’ubwasobanuwe hejuru.
Izifite ubutaka butagera ku gice cya hegitari cyangwa ntabwo zigira mu cyaro, n’izifite uburi munsi ya metero kare 100 n’izitagira na buke mu mujyi zizabarizwamo.
Icyiciro E
Ni umwihariko w’ingo z’abatabasha gukora kubera imyaka, ubumuga bukabije cyangwa indwara zidakira, bakaba nta n’imitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakenera mu mibereho yabo.
Hazashyirwamo urugo rukuriwe n’urengeje imyaka 65 cyangwa uwo bashakanye ayifite.
Harimo urukuriwe n’ufite ubumuga bukabije cyangwa uwo bashakanye abufite, hakabamo n’urukuriwe n’ufite uburwayi bwo mu mutwe.
Hazaba hanarimo uruyobowe n’abana bakiri mu ishuri badafite ikindi bakuraho ikibatunga. Aba ari uwiga kandi adafite akandi kazi cyangwa ibiraka ndetse ntihitabwa ku myaka.















