Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Urubanza ruregwamo Sankara na Rusesabagina rwimuriwe mu Cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga i Kigali

Tuesday 26 January 2021
    Yasomwe na

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwanzuye ko urubanza ruregwamo Paul Rsesabagina wari Perezida w’Impuzashyaka MRCD hamwe na Nsabimana Callixte wiyise "Sankara" ndetse na Capt Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’umutwe w’inyeshyamba za FLN hamwe na bagenzi babo 17 rwimurirwa mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga ruherere mu mujyi wa Kigali.

Inteko iburanisha urubanza uru rubanza kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021 yanzuye ko icyumba baburaniramo ari gito bityo ko urubanza rwabo ruzaburanishirizwa i Kigali mu cyumba kinini cy’Urukiko rw’Ikirenga.

Abacamanza bavuze ko bafashe uriya mwanzuro kubera ko icyumba cy’urwo rugereko ari gito cyane kandi kwirinda ko ababurana baburana begeranye kandi bitemewe muri iki gihe u Rwanda ruhanganye na COVID-19.

Mu ntangiriro za Mutarama, 2021 nibwo Urubanza rwa Rusesabagina rwahujwe n’urwa Sankara na Herman bombi bari basanzwe baburanishwa n’Urukiko ruburanisha ibyaha byambuka imipaka.

Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda yafashe icyemezo cyo gukomatanya imanza ziregwamo Bwana Paul Rusesabagina na bagenzi be 19 barimo Major Callixte Nsabimana bakunze kwita “Sankara”.

Icyo gihe umucamanza yavuze ko abaregwa bose uko ari 20 bahurira ku byaha by’iterabwoba avuga ko kubaburanisha batandukanye bishobora kugira ingaruka zo kuvuguruzanya kw’ibyemezo by’izo manza.

Icyemezo cy’umucamanza cyo guhuza imanza za Bwana Paul Rusesabagina , Major Callixte Nsabimana bakunze kwita “Sankara” , Capt Herman Nsengimana n’abandi 17 kije nyuma y’ubusabe bw’ubushinjacyaha, ubwa Major Sankara n’ubw’abaregera indishyi muri uru rubanza.

Kimurira uru rubanza mu cyumba kininibizanafasha kandi abaregera indishyi z’ibyabo n’ababo baguye mu biterobyagabwe mu bihe bitandukanye mu Rwanda bikozwe n’uwo mutwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru