Wednesday . 22 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Urubanza rwa Miss Iradukunda narwo rwashyizwe mu muhezo

Tuesday 24 May 2022
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Kabiri, nibwo Nyampinga w’u Rwanda, Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yagejejwe ku rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu murenge wa Kagarama, kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, birangira umucamanza ashyize urubanza mu muhezo ku mpamvu y’ibishobora kuzavugirwa mu iburanisha.

Miss Iradukunda yatawe muri yombi, ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 nibwo dosiye yashyikirijwe urukiko, aregwa ibyaha bitatu: guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubwo yageraga imbere y’umucamanza Miss Iradukunda yasomewe umwirondoro we arawemeza amenyeshwa n’ibyaha akurikiranyweho.

Mu byaje gutungura abitabiriye urubanza barimo itangazamakuru n’abo mu muryango we n’abandi baturage, ni uko uwunganira mu mategeko Me Nyamanswa Raphael, yabwiye urukiko ko urubanza rw’umukiliya we rwashyirwa mu muhezo kubera ibishobora kuvugirwamo bitaba byiza ko bishyirwa mu ruhame ku mpamvu z’imiterere y’urubanza n’abashobora kuzarugaragaramo mu gihe cy’iburanisha mu mizi, urukiko narwo rubaza ubushinjacyaha uko bwumva ubwo busabe, ubushinjacyaha nabwo buvuga ko nta kibazo kirimo hanyuma Miss Iradukunda nawe yemeza ko ari cyo yifuzaga, umucamanza atagiye kure ahita yemeza ko urubanza rushyirwa mu muhezo, abitabiriye iburanisha bose basohorwa mu cyumba cy’urukiko.

Ni urubanza rutafashe umwanya munini mu cyumba cy’iburanisha, kuko mu minona itarenze 20 iburanisha ryari risoje, abari aho barindiriye ikiva mu rukiko bamenyeshwa ko urubanza ruzasomwa ku munsi ukuriikyeho, tariki ya 25 Gicurasi 2022 ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.

Uru ni urubanza rufitanye isano n’urwa Ishimwe Diedonne, uzwi nka Prince Kid, cyane ko ibyaha Miss Rwanda 2017 akurikiranyweho bijyanye n’impapuro bivugwa ko yasinye zishinjura Prince Kid ku byaha ari kwisobanuraho nawe mu rukiko. Ikindi ni uko urubanza rwa Prince Kid narwo rwashyizwe mu muhezo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru