Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be rwakomeje; uko abarwanyi ba FLN binjiye i Rusizi

Friday 7 May 2021
    Yasomwe na

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwasubukuye urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be. Kuri uyu munsi, hatangiye humvwa ubwiregure bw’uwitwa Shabani Emmanuel.
Uyu mugabo yavuze ko mu 2015, yisanze mu bibazo bikomeye agirana ikibazo n’umugore bituma batandukana. Yavuze ko byari ibihe bimukomereye, ava aho yari atuye ajya kuba i Bukavu kuko ariho nyina atuye.

Uyu mugabo yavuze ko yari asanzwe ari umuhinzi, kuko yarangije kwiga akabura akazi. Icyo gihe HCR yakoze ibarura ry’impunzi z’abanyarwanda ziba i Bukavu, kugira ngo abone inkunga ya HCR cyane iyo kwiga.

Ngo bageze ku Ijwi, abo bantu bari bitwaje intwaro bavamo ugereranyije ngo bari hagati ya 80 na 100. Aho barahavuye, abo bantu bakomereza urugendo bageze mu Rwanda bavamo ariko umushoferi wabwo nyuma aza kumubwira ko abo bantu bagiye mu ishyamba rya Nyungwe.

Nikuzwe asabye imbabazi, abwira urukiko ko ibyo yakoze yabitewe n’ubujiji ko iyo aza kuba abifitemo ubushake atari kunanirwa gushaka abantu batera grenade.
Gutera grenade yari guhabwa amadolari 200 akayagabana n’uwayiteye. Yavuze ko Bugingo yari yamwemereye ko azamuha amadolari nk’ibihumbi bine cyangwa bitanu, amubwira ko yayifashisha akagura nk’ikinyabiziga cyangwa se akubaka inzu agatera imbere.

aje kujya muri Congo, ashaka kureba Shabani cyangwa se Bugingo kugira ngo abagishe inama, nibatamufasha amenyeshe ubuyobozi bwa RDC kuko grenade ya mbere yayiherewe muri Congo.

Yavuze ko muri icyo gihe yakoreye impanuka muri Congo, ahava ajya mu bitaro. Yaje guhamagarwa na Matakamba tariki 15 Ukwakira 2019, amuha agafuka karimo imyenda mu modoka rusange.

Ageze mu rugo, muri ako gafuka yasanzemo grenade yindi, ziba ebyiri na none agira ubwoba ashaka uko yanabigeza ku buyobozi.
Yavuze ko yafashwe mu gihe yatekerezaga kubwira ubuyobozi ko hari ibintu yahawe.

Nikuzwe abwiye urukiko ko mukuru we yamuhuje na Bugingo azi ko agiye kumuha akazi gasanzwe. Ngo nyuma yaho aho kugira ngo Bugingo amuhamagare, yamuhuje n’undi amubwira ko icyo bamushakira ari ukumuha grenade akajya kuyitera.

Ngo yabajije mukuru we niba yari azi ko akazi agiye guhabwa ari ako gutera grenade, undi amubwira ko atari ko biri, ariko amusaba kurangwa n’ubushishozi mu byo akora byose n’ubutumwa ahabwa.

Nikuzwe abwiye urukiko ko yahakaniye Bugingo amubwira ko adashobora kwemera akazi ko gutera grenade. Ngo yahise aterwa ubwoba, yemera guhebera urwaje afata grenade arayibika arara umutima udiha.

Iburanisha rirasubukuwe. Nikuzwe Simeon niwe ukurikiyeho. Ni murumuna wa Shabani Emmanuel, bombi baburana bemera ibyaha bashinjwa. Shabani abwiye urukiko ko yicuza akanasaba imbabazi ku bw’uruhare rwe muri ibi bikorwa. Avuga ko uyu munsi ababazwa n’uko na murumuna we yisanze muri ibi bikorwa binyuze mu mikoranire ye na Justin Bugingo kuko ngo nawe yahabwaga grenade ngo azikwize mu barwanyi na FLN.
Shabani yavuze ko kubera ubukene n’ubushomeri, kuko ngo yari yemerewe ko mu gihe nakomeza gukora ashobora kuzahembwa amadolari 5000 cyangwa akayarenza, yemeye kuzajya azana mu Rwanda abarwanyi.
Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza
1. Nsabimana Callixte alias Sankara
2. Nsengimana Herman
3. Rusesabagina Paul
4. Nizeyimana Marc
5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani
6. Matakamba Jean Berchmans
7. Shabani Emmanuel
8. Ntibiramira Innocent
9. Byukusenge Jean Claude
10. Nikuzwe Simeon
11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata
12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred
13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba
14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba
15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas
16. Nshimiyimana Emmanuel
17. Kwitonda André
18. Hakizimana Théogène
19. Ndagijimana Jean Chrétien
20. Mukandutiye Angelina
21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru