Mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bwatangijwe na Minisiteri y’Ubuzima, bibukijwe ko gukora icyo ushaka atari ukwangiza ubuzima.
Ni ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwatangijwe n’urugendo rwo kwamagana ikoreshwa ryabyo mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyarugenge rwiganjemo abanyshuri biga mu bigo bitandukanye mu gice kirimo Ikigo cy’urubyiruko rwa Club Rafiki i Nyamirambo.
Uru rugendo rwitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta Dr. Yvan Butera, abayobozi bahagarariye Polisi y’u Rwanda, umujyi wa Kigali n’abandi.
Ubushinjacyaha ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge bwagaragaje ko mu gihe cy’umwaka umwe hamaze kwakira dosiye 237 z’ibyaha bikomoka ku biyobyabwenge aho 54% by’ibyaha bikubiye muri ayo madosiye byakozwe n’urubyiruko.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, Mme Urujeni Martine yibukije urubyiruko ko n’inzoga zisigaye ari ibiyobyabwenge igihe zakoreshejwe nabi ku, kigero cyo hejuru.
Yagize ati: "Imibereho myiza yacu, imibereho myiza y’abaturage igendana no kuba abantu bari mu buzima bwiza kandi ubuzima bwiza buziana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. mu gihe nta buzima bwiza umuntu afite, mu gihe umuntu yiyangiriza ubuzima aba yiyangiriza ejo hazaza, aba yiyangiriza imishinga ye yose, aba nta kintu azigezaho."
Yakomeje avuga ko bamwe mu rubyiruko hari imyaka bageramo bakiyumvamo ubusore, ubukumi n’ubwiza bakibwira ko icyo bakora cyose kiri mu burenganzira bwabo kandi bihemukira.
Ati: "Bakumva niko kwibohora, niko kwitara nk’umuntu mukuru; bakumva amategeko ntacyo akikubwiye, akumva agomba kugenda mu murongo wo gukora ibyo ashaka. Ariko gukora ibyo ushaka si ukwiyangiriza ubuzima. Gukora ibyo ushaka ntabwo bivuga yuko ukwiye kwangiza ubuzima bwawe, ni ibintu bibiri bihabanye."
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Butera Yvan Butera yabwiye urubyiruko ko gukoresha ibiyobyabwenge bitera ibibazo byo mu mutwe ndetse bikanabyongera.
Ati: "Twirinde ibyo bintu byose ibigare, inzoga, ibiyobyabwenge, twumvise ko nta kamaro kabyo ahasigaye ibintu byose bizagenda neza."
Ku rweogo rwa Polisi, CP Bruce Munyambo, ushinzwe ibikorwa bihuza polisi n’abaturage (Community Policing) muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge ari ubufatanye bw’inzego n’abaturage.
Ati: "Ibiyobyabwenge ni bimwe mu bidindiza iterambere cyane cyane byangiza urubyiruko. Ni ugushishikariza abanyeshuri cyane cyane n’abayobozi babo n’abandi bafatanyabikorwa kurwanya ibiyobyabwenge byinjira mu gihugu. ntabwo ari ikintu gishobora kurwanywa n’urwego rumwe."
Ku ruhande rw’urubyiruko, Hategekimana Papias, waretse ibiyobyabwenge, avuga ko iyo atagira Leta yari kuzabiburiramo ubuzima.
Avuga ko yatangiye kunywa ibiyobyabwege bitewe n’imibereho y’ubuzima yisanzemo.
Yagize ati: "Kuba nta babyeyi nari mfite, bari bamaze kubica muri Jenoside (1994) nsigarana na mukecuru (nyirakuru), nawe ubwo twari kumwe nkavuga nti ese azajya andihira ishuri gute, ntangira kwanga ishuri, mbona agakundi (agatsiko) k’abakoresha urumogi ntaruzi ndavuga nti igisubizo umenya kiri aha."
Kuva ubwo Hategekimana yatangiye kunywa urumogi afite imyaka 13 aba imbata yarwo, kuruvaho biranga agera no ku rwego rwo kunywa Mugo na Cocaine byo ku rwego rwo hejuru ari nabwo ku myaka 18 yafahswe na Polisi ageraho ajyanwa kugororwa i Wawa aho yigiye umwuga wo kudoda akagaruka Kigali gushaka uko yashyira mu bikorwa ibyo yize ubu akaba ari umudozi ukomeye witeza imbere.
Kuri Hategekimana avuga ko ubushobozi igihugu cyakoresheje kimukura mu biyobyabwenge abufata nk’indeni ridashira bityo nawe yiyemeje gukora cyane agatanga umusanzu we mu kubaka igihugu kizira urubyiruko rujya mu biyobyabwenge.
Urubyiruko kandi rwibukijwe ko kimwe mu bituma benshi bisanga mu biyobyabwenge ari ukugendera mu kigare, aho batangira kwiga imico mibi n’utari uyizi agatwarwa nayo yitwa ko ari mu kuryoshya ubuzima bw’imvugo mbi zigezweho.

























