Mutungirehe Samuel
Nyuma y’aho kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuzima risanze abanyeshuri batari bake bafite ibibazo mu Buzima bwo mu mutwe, ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC batangije ubukangurambaga bugamije gusobanukirwa indwara zo mu mutwe, uko zirindwa, n’inama sosiyete n’ababyeyi bakwiye kaifashisha mu kwirinda guhutaza no guha akato umwana watangiye guhura n’ibibazo by’ubuza bwo mu mutwe.
Ni nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturarwanda by’umwihariko urubyiruko rw’abanyeshuri rwahungabanyije no gufunga amashuri mu gihe cy’umwaka wose ndetse n’amabwiriza yo guhana intera yarubujije gushyikirana nk’uko rwari rubimenyereye.
Mu gutangiza ubu bukangurambaga, kuri uyu wa kane tariki ya 28 Ukwakira 2021, bwatangiriye mu ishuri ry’ubuvuzi rya Remera ryahoze ari KIE, umwalimu wa Kaminuza akaba n’ukuriye ikigo cy’Ubushakashatsi ku birebana n’ubuzima bwo mu mutwe, Prof. Sezibera Vincent, yavuze ko babukoreye ku banyeshuri babo.
Yakomeje avuga ko icyorezo cya COVID-19 kigitangira kugira ingaruka ku bikorwa byose by’ubuzima bw’igihugu hari urubyiruko rwinshi rwiganjemo urwo mu mashuri nka Kaminuza rwahise ruhura n’ibibazo byo kumva ruri rwonyine bikajyana n’ibibazo byo mu mutwe bitandukanye nk’uko byagaragajwe n’ubwo bushakashatsi bwakozwe ku banyeshuri 693 bo muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko 14.3% by’abanyeshuri bose bari banafite ibibazo byo mu mutwe na mbere y’umwanduko wa COVID-19.
Indwara zo mu mutwe ziganje mu banyeshuri ni umuhangayiko wasanzwe muri 60.3% by’abakozweho ubushakashatsi hamwe n’indwara y’agahinda gakabije yasanzwe mu banyeshuri 45.2% babajijwe.
Ibindi bibazo byo mu mutwe byagaragaye mu banyeshuri birimo ihungabana ryagaragaye ku 9.6% by’ababajijwe, akajagari mu ihindagurika ry’amarangamutima (bipolar disorders) kagaragaye kuri 4.1% no kwiyahuza ibiyobyangwenge byagaragaye kuri 6.8%.
Ikindi kibazo cyagaragaye ni uko ibitekerezo byo kwiyahura byiyongereye kimwe no gukoresha ibiyobyabwenge mu rubyiruko rukomeje kumva rwarirengagijwe.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Yvonne Kayiteshonga, yavuze ko urubyiruko ruri mu myaka ikunze kwibasirwa n’ibibazo byo mu mutwe ariko ugasanga ikigero cyo kubigisha kwita ku buzima bwo mu mutwe kiracyari hasi.
Yavuze ko nubwo ubushakashatsi bugaragaza ko hari umubare munini w’abakenera serivisi z’ubuvuzi bwo mu twe, abenshi mu rubyiruko batitabira kwisuzumisha no kwivuza ubwo burwayi.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko 5.3% by’abafite indwara zo mu mutwe ari bo bajya kwisuzumisha mu gihe 94.7% ntacyo babikoraho nyamara abasaga 61.7% baba bazi ko izo serivisi zibaho.
Dr. Kayiteshonga yavuze ko uretse mu rubyiruko, mu gihe ibitaro byose byo mu Rwanda bitangirwamo serivisi zo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe ndetse zikaba zikomeje kwegerezwa mu bigo nderabuzima ariko usanga abitabira izo serivisi bakiri ku kigero cya 28%.
Umwe mu bana bagize ikibazo cy’indwara yo mu mutwe, Rusamaza wanatangije Umuryango Yatu Share, yavuze ko nawe yifuje kugera ku bantu benshi abasobanurira anabafasha ku by’ubuzima bwo mu mutwe nyuma yuko nawe agize ikibazo bikamugora kubona uko yivuza.
Ati "Njya kubitekereza, icya mbere cyo kwivuza indwara zo mu mutwe birahenda, ntabwo wabona ayo kwisuzumisha buri gihe, nubwo yaba ari igihumbi. ni yo mpamvu njye nabigize ubuntu kuko unyura kuri gahunda ya telefone ku buntu."
Yakomeje avuga ko ababyeyi bakwiye kwirinda guhutaza abana igihe bagaragaje imyitwarire itunguranye cyangwa idasanzwe, irimokwigunga, kudashaka gukora, kwigunga, ndetse hakaba hanazamo uwikomeretsa nk’uko nawe byamuhayeho mu 2016.
Ati "Narabanje ndabihisha, ntabwo nabibwiraga abantu, narasekaga nk’ibisanzwe ariko nkaba ndi kubabara, ndi mu rugo ndira, nta muntu ubizi nkumva nta nuwo nshaka kubibwira."
mu 2020 ni bwi uyu mukobwa yabonye imbaraga zo kuvugana n’umubyeyi we amugeza kwa muganga babasha kumufasha aza gukira asubira mu buzima bwiza busanzwe.





















