Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Nyuma y’uko Kandida Perezida Raila Odinga atanze ikirego ku byavuye mu matora, Perezida William Ruto yahise arega sosiyete y’abanyamatego ya Kenya kuba irimo kwivanga mu byavuye mu matora, gusa ikirego cye cyatewe utwatsi.
Ni mu gihe urukiko rw’Ikirenga rwamaze kwakira icya Raila Odinga watsinzwe mu matora ndetse rukaba rwanakiburanishije.
Urukiko rwatesheje agaciro kandi ibindi birego bitatu birimo iby’Umudepite n’uwahoze ari we, bombi bashyigikiye William Ruto, na bo basabaga ko rutesha agaciro kiriya kirego cya Raila Odinga gisaba gusesa ibyavuye mu matora ngo kuko yabayemo uburiganya.
Muri ibi birego icyenda, Urukiko rw’Ikirenga rwemereye abanyamategeko, rwanemeye ikirego cya John Walubengo, Dr Joseph Sevilla na Martin Mirero bifuje kuza muri uru rubanza nk’inshuti z’urukiko.
Uru rukiko rusumba izindi muri Kenya rwemeje ko ibyavuye mu matora muri site 15 zo muri Kenya, byongera kubarurwa.




















