Abayobozi ba Ukraine batangaje ko uwigeze kuba Minisitiri w’Ingufu yatawe muri yombi mu gihe yageragezaga kuva mu gihugu.
German Galushchenko, wari warasezerewe ku mirimo ye umwaka ushize kubera kuvugwa mu byaha bya ruswa, yafatiwe muri gari ya moshi yavaga muri Ukraine. Ntiharamenyekana aho yari yerekeje.
Yari umwe mu bayobozi ba leta bakekwaho kugira uruhare mu dosiye ya ruswa ivugwamo amafaranga agera kuri miliyoni 100 z’amadolari (miliyoni 75 z’amapawundi).
Iyi dosiye yateje igitutu ku butegetsi bwa Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, winjiye ku butegetsi mbere y’uko Uburusiya butera Ukraine, kandi yari yarasezeranyije abaturage kurwanya ruswa.
Umujyanama wa hafi wa Zelensky akaba n’umuyobozi mukuru w’ibiro bye, Andriy Yermak, na we yeguye nyuma y’isakwa ryakorewe iwe. Nta na umwe muri bo wigeze ashinjwa icyaha mu buryo bwemewe n’amategeko.
Iki kibazo cyongereye igitutu cya Amerika ku bijyanye no gutegura amatora, yahagaritswe kuva intambara yatangira mu 2022, hashingiwe ku itegeko nshinga rya Ukraine ribuza amatora mu gihe igihugu kiri mu ntambara.
Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Ukraine, ruzwi nka National Anti-Corruption Bureau of Ukraine (NABU), rwatangaje ko uwahoze ari Minisitiri w’Ingufu yafashwe ubwo yambukaga umupaka w’igihugu, mu rwego rw’iperereza ryiswe Midas.
Nubwo iryo tangazo ritavuze izina rye mu buryo butaziguye, ibitangazamakuru byinshi bikomeye byo muri Ukraine byamugaragaje nk’uwafashwe.
Mbere yo kuba Minisitiri w’Ingufu, Galushchenko yari yarabaye Minisitiri w’Ubutabera mu gihe gito. Mu Gushyingo umwaka ushize, Zelensky yamusabye kwegura, nyuma y’imyaka itatu yari amaze ayobora Minisiteri y’Ingufu.
Uwamusimbuye, Svitlana Hrynchuk, na we yeguye nyuma yo kuvugwa muri ibyo byaha bya ruswa.
Chadadi Habimana














