Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Wa musaza wigambaga kuzicana na mwarimu yemeye asaba imbabazi

Wednesday 26 February 2025
    Yasomwe na

Nyuma y’inkuru twabagejejeho mu minsi ibiri ishize y’umusaza Kayitani Habumugisha utuye mu Mudugudu wa Rutingo, mu Kagari ka Mburamazi mu Murenge wa Murunda, mu Karere ka Rutsiro, wavugaga ko yanyazwe umurima we n’umwarimu akazinzikwa n’ubuyobozi ngo bubakiranure ndetse agahiga ko bashobora kuzicana, umuyobozi w’akarere yamusuye akemura ikibazo umusaza yemera ko yakosheje asaba n’imbabazi uwo yavugaga n’abanyarwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro burangajwe imbere n’umuyobozi waka Karere, Kayitesi Dative, basuye uyu musaza aho atuye mu mudugudu wa Rutingo ndetse bagera no kuri uyu murima, gusa basanga ibyo uyu musaza yavugaga atari ibyo ahubwo yaraburanaga amahugu.

Meya wa Rutsiro yagezeho ahari ikibazo cya Kayitani na mwarimu

Akarere kabonye inyandiko ko iyi sambu bayigurishije nk’umuryango uyu musaza n’abavandimwe be bavukamo ndetse nawe ubwe agaragara kuri iyi nyandiko yo kugurisha uyu murima, ndetse yemereye umuyobozi w’aka Karere ko amafaranga y’ubugure yayabonyeho kimwe n’abandi bavukana.

Mu mashusho ayagaragaza uko igikorwa cyagenze, harimo umuyobozi w’akarere Kayitesi Dative yicaye iruhande rw’uyu musaza Kayitani n’abandi baturage barimo n’abavandimwe be, amusobanuza uko yakiriye ibivuye mu ruzinduko yamugiriye kugira ngo amukemurire ikibazo.

Ubutaka muzehe Kayitani yapfaga na mwarimuyanze kwemera ko yabugurishije
Meya Kayitesi Dative akemura ikibazo cya Kayitani na mwarimu

Mu gisa nko gukomeza gutsimbarara, umusaza Kayitani yagezeho yemera ko ikibazo gikemutse ndetse asaba imbabazi ko yakoresheje amagambo mabi adakwiye umuntu, kwigamba kwicana, kandi asaba imbabazi n’umukuru w’igihugu unamufasha nk’umusaza ufata amafaranga y’ingoboka yagenewe abageze mu za bukuru batishoboye.

Byasabye ko batera imetero banana n’ushinzwe ubutaka ku karere

Igice cy’inyandiko y’ubugure bw’umurima na Kayitani yasinyeho mu bavandimwe bagurishije

Inkuru yabanje: https://www.mamaurwagasabo.rw/Rutsiro-Batewe-impungenge-n-umusaza-uhigira-kwicana-n-uwo-avuga-ko-yamutwariye?var_mode=calcul

Yanditswe na Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru