Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Xi Jinping kugirira uruzinduko rugamije, gutsura umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa

Thursday 19 July 2018
    Yasomwe na

Kuwa 22 Nyakanga 2018, Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping azagirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda mu ruzinduko rwitezeho gusiga intambwe ikomeye mu buzima bw’ibihugu byombi.

Ubushinwa n’u Rwanda bifitanye umubano umaze imyaka 46 ariko nta mukuru w’igihugu cy’Ubushinwa wari wagirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Uruzinduko, Xi Jinping azagirira mu Rwanda abantu barubona nk’imwe mu ntambwe ikomeye itewe mu mubano w’ibihugu byombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier yabwiye Makuruki ko uru ruzinduko atari uruje gutangiza umubano hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa ko ahubwo ruje kuwushimangira.

Ati, “Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa wifashe neza, uru rugendo rurabishimangira kuko ni urugendo rwa mbere mu mateka y’u Rwanda, nibwo Perezida w’Ubushinwa aje mu Rwanda, ruje rukurikiye urwo Perezida Kagame yagiriye mu Bushinwa muri Werurwe umwaka ushize, ndetse na Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga w’Ubushinwa akaba yarasuye u Rwanda muri Mutarama uyu mwaka.”

Nduhungirehe yavuze ko muri uru ruzinduko hazasinyirwamo amasezerano atandukanye ariko avuga ko hatarimo gushyira umukono ku masezerano y’umuhanda wa gari ya moshi uhuza u Rwanda n’Inyanja y’Abahinde, ahubwo ko nyuma y’uru ruzinduko bishobora kujya mu bizaganirwaho n’impande zombi.

Yagize ati, “Ntabwo biri muri gahunda ya Perezida w’Ubushinwa, kuko uru ni urugendo rwa mbere agiriye mu Rwanda, uru ruzinduko rwe ni ukugira ngo duteze imbere umubano hagati y’ibihugu byombi, hari kandi imishinga tuzashyiraho umukono mu bijyanye no kubaka imihanda, ubuvuzi, n’ubucuruzi, ariko umuhanda wa gari ya moshi nta kintu uzavugwaho ariko bitavuze ko mu gihe kiri imbere tutazabiganiraho n’Ubushinwa mu rwego rw’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.”

Iyi nkuru y’uruzinduko rwa Perezida XI Jinping yakiranwe yombi n’Abashinwa bakorera ibikorwa bitandukanye mu Rwanda aho bagaragaza ko bizabafasha gukorera mu gihugu bisanzuye kurushako kuko ngo iyi ari indi ntambwe ikomeye itewe hagati y’ibihugu byombi.

Anko Liu Umushinwa ukora mu byo gucukura amabuye y’agaciro yagize ati, “Ni intambwe ikomeye igiye guterwa n’ibihugu byombi, kandi twe nk’Abashinwa bakorera mu Rwanda tuzumva twisanzuye nyuma y’uru ruzinduko kuko Leta y’u Rwanda izakomeza kubona turi ab’ingirakamaro.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’uru rugendo na Perezida w’u Rwanda azasubira mu bushinwa mu kwezi kwa Nzeri kwitabira inama ihuza Ubushinwa n’ibihugu bya Afurika ‘Forum on China-Africa Cooperation’ (FOCAC)

Mu nama ya ‘Forum on China-Africa Cooperation’ (FOCAC) yabaye mu Ukuboza 2015 Perezida w’Ubushinwa yemereye ibihugu bya Afurika inkunga ya Miliyari $60 yo gushora mu bikorwa by’iterambere mu rwego rwo kuzamura uyu mugabane.

Ubushinwa nka kimwe mu bihugu bikize ku Isi buvuga ko ubukungu bw’iki gihugu atari ubw’Abashinwa gusa ahubwo ko amarembo afunguye ku bantu bose bafite ubushake ariyo mpamvu u Rwanda ruzungukira byinshi muri uru ruzinduko rwa Perezida w’igihugu cy’igihangange ku Isi.

Ku bw’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi igisirikare cy’Ubushinwa gifitanye umubano ukomeye na RDF kuko iki gihugu cyohereza ibikoresho bya gisiriakare harimo n’uburyo buzwi nka Sky Dragon.

Perezida Xi kandi azitabira inama izahuza ihuriro ryitwa BRICS rigizwe na Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa na Africa y’Epfo inama yiga ku ihangana ku isoko Mpuzamahanga.

N’ubwo Perezida Xi azatangira uruzinduko rwe kuwa 19 Nyakanga 2018, azagera mu Rwanda kuwa 22 aho azagera mu bindi bihugu nka Sénégal, Afurika y’Epfo, Ibihugu by’Ubumwe bw’Abarabu (UAE) akazanyura mu birwa bya Maurice ari naho azasoreza uruzinduko rwe rw’iminsi icumi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru