Monday . 2 December 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 21 November » Ingabo za SADC zongerewe undi mwaka muri DRCOngo – read more
  • 20 November » Rubavu: Bari kuvuga ko bari kwibwa inka n’abacoracora – read more
  • 18 November » Musanze: Hari abana bishora mu buraya bakitwaza ubukene – read more
  • 18 November » Amb. Nduhungirehe ku cyasubitse ibiganiro bya Luanda – read more
  • 16 November » Karongi: Nyobozi yeguye, abandi 13 barirukanwa – read more

Yapfuye azize gukarabara nyuma y’imyaka irenga 50 atikoza amazi

Wednesday 26 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umugabo w’umunya-Iran, usa nabi kurusha abandi ku isi, yapfuye ku myaka 94 nyuma y’amezi macye akarabye bwa mbere mu myaka ibarirwa muri za mirongo.

Amou Haji yanze kwikoza amazi n’isabune mu myaka irenga 50 ishize, atinya ko byamutera kurwara.

Uyu munya-Iran wari utuye mu ntara ya Fars mu majyepfo ya Iran kenshi yahunze ibikorwa by’abaturage byo kugerageza kumusukura.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko amaherezo mu mezi ashize Haji yananijwe n’igitutu cy’abantu akemera gukaraba.

Ibiro ntaramakuru bya Iran, IRNA, bivuga ko nyuma yahise arwara, akaba yarapfuye ku cyumweru.

Mu kiganiro yatanze mu 2014 ku kinyamakuru Tehran News, Haji yavuze ko icyo kurya akunda ari inyama z’ikinyogote, kandi ko asimburanya kuba mu mwobo no mu kazu gato k’amatafari yubakiwe n’abamwitayeho mu mudugudu wa Dejgah.

Icyo gihe yabwiye icyo kinyamakuru ko iyi mibereho idasanzwe yayitewe “n’ihungabana mu ntekerezo” yagize akiri muto.

Imyaka myinshi yo kudakaraba yatumye uruhu rwe ruhomaho ‘igihu cy’imyanda’ nk’uko IRNA ibivuga, mu gihe indyo ye yari inyama zokeje n’amazi mabi yanyweraga mu kijerikani cyavuyemo amavuta.

Haji bizwi ko ubwe nta muryango yagize, ko yikundiraga kunywa itabi, no gufatwa ifoto nibura inshuro imwe arimo utumura amatabi menshi icya rimwe.

Kugerageza kumukarabya, cyangwa kumuha amazi meza yo kunywa, byaramurakazaga, nk’uko IRNA ibivuga.

Kuba yaba ariwe muntu wamaze igihe kirekire atikojeje amazi kurusha abandi bamwe babigiyeho impaka.

Mu 2009, havuzwe amakuru y’umugabo wo mu Buhinde icyo gihe byavugwaga ko amaze imyaka 35 adakaraba cyangwa ngo yoze amenyo.

Amaherezo ye kuva icyo gihe ntabwo yamenyekane neza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru