Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha mu 2024.
Ni igisubizo cyari gitegerejwe na benshi yavugiye mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ubwo yari abajijwe niba kuba yarongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi n’amajwi 99,8% bidashimangira ko azongera guhagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu gusubiza yagize ati “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw’icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandida.”
Ubwo yatorerwaga kongera kuba Chairman wa FPR Inkotanyi muri Mata uyu mwaka, Umukuru w’Igihugu yashimye abanyamuryango ba FPR n’abaturage muri rusange ku cyizere badahwema kumugirira.
Yavuze ko icyo cyizere gifite byinshi kivuze kuri we
Ati “Iyo mwanshyizemo icyizere nk’iki buri gihe, kandi bimaze igihe kirekire, harimo ibintu bibiri, harimo kwishimira icyizere, hakaza n’ikindi gitandukanye n’icyo. Numva mfite umwenda, hari ikikibuze ngomba guhora nshakisha uburyo bwo gukemura.’’
“Mfite inshingano nk’umuyobozi wanyu. Mfite umwenda wo kuvuga ngo niba byihutaga, uko dukora bigatuma haboneka undi wakora nk’ibyo njye nkora. Ni byo nshaka kuvuga.’’
Tariki 17 Mata 2000 nibwo Perezida Kagame yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abagize Guverinoma ngo asimbure Pasteur Bizimungu wari umaze ibyumweru bibiri yeguye. Yayoboye imyaka itatu nka Perezida w’Inzibacyuho.
Mu mezi ashize Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party of Rwanda ryatoye Dr. Habineza Frank, umudepite unarihagarariye mu nteko ishinga amategeko, nk’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ya 2024.
Kugeza ubu hamaze kumenyekana abakandida babiri bazahagararira imitwe ya politiki babarizwamo yemewe ikorera mu Rwanda, mu mitwe igera kuri 11.



















