Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Youssef Rharb afashije ikipe ya Rayon sports kubona amanota atatu ya mbere muri shampiyona

Saturday 30 October 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Umunya-Maroc Youssef Rharb afashije ikipe ya Rayon sports gutsinda Mukura victory mu mukino wa mbere wa shampiyona 2021.

Igitego cya mbere cya Rayon Sports cyabonetse mu minota ya mbere gitumye yegukana amanota atatu nyuma yo gutsinda Mukura victory sport igitego 1-0 Ku mukino wa mbere kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ku nshuro ya mbere ubwo hanafungurwaga Champiyona y’u Rwanda yitiriwe Umuterankunga, Primus National League, abafana bitabiriye imikino nyuma yaho icyorezo cya Covid-19 gikumiriye abafana ku bibuga , muri Stade ya Kigali i Nyamirambo abafana bitabiriye baringaniye kimwe n’ahandi ku bindi bibuga byakiniweho.

ku munota wa 4’ gusa igitego cya Rayon y cyari cyamaze kwinjira gitsinzwe na Youssef Rharb Ku mupira mwiza yaherejwe na Essomba Willy Onana awambuye Vincent Adams maze soter Kayumba ahagarara nabi baramucenga, Mukura iba itakaje amanota ya Mbere .

Ikipe ya Mukura Victory Sports yatangiye igice cya kabiri yataka cyane ndetse mu minota irindwi gusa yashoboraga kuba yishyuye iki gitego binyuze mu buryo bubiri bwabonetse, aho uburyo bwa mbere wari umupira washyizwe muri koruneri na Hategekimana Bonheur naho ubundi bukaba bwari umupira uteretse watewe na Mukoghotya Robert, ugonga igiti cy’izamu.

Umukino ugiye kurangira mu minota y’inyongera, Umukinnyi Blaise Nishimwe wasimbuye Onana, yateye ishoti rikomeye ari kure, umupira ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Nicholas Sebwato wahuye n’akazi gakomeye ko gukuramo amashoti y’abataka ba Rayon sports.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu

Ikipe ya Espoir FC y’i Rusizi yari yatsinzwe na AS Kigali i ibitego 2-0 byatsinzwe na kizigenza Abubakar Lawal na Shaban Hussein ’Tshabalala’ mu gihe Marines FC yatsinzwe na Gasogi United kuri Stade Umuganda igitego 1-0 cyinjijwe na Ndabarasa Trésor.

Undi mukino wabaye kuri uyu mugoroba ni uwahuje Kiyovu sport yanatsinze 1 -0 Gorillas. Igitego cyatsinzwe na rutahizamu Nshimiyimana Isamael bakunze kwita Pichou Ku munota wa 65’.

Indi mikino igera kuri 4 izaba Ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira 202, Etincelles FC na Rutsiro FC kuri Stade Umuganda, Etoile de l’Est na Police FC i Ngoma, Musanze FC na Bugesera FC kuri Stade Ubworoherane mu gihe APR FC izacakirana na Gicumbi FC yazamutse mu cyiciro cya Mbere bazakinira kuri Stade ya Kigali .

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru