Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

u Rwanda rwaburiye Afurika ishaka gutera inkuga SADC muri Congo

Tuesday 5 March 2024
    Yasomwe na

Kuri uyu wa mbere hari hateganyijwe guterana kw’Akanama k’Afurika gashinzwe Amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Afurika Yunze Ubunmwe (AU), kiga ku gushyigikira gahunda y’Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo mu butumwa bwayo bwo muri Congo, SAMIDRC, no kuyishakira ubufasha imbere no hanze y’umugabane.

Ni Akanama kateranye abagize uruhande rw’u Rwanda rutarimo, kuko rugifatwa nk’ururi inyuma y’ibibera muri Congo, hakurikijwe ibirego bya Perezida Tshisekedi bishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uri kurwana n’ingabo za Leta FARDC.

Kuba u Rwanda rutatumiwemo ntibyarubujije kugira icyo ruvuga ku biri buvugweho, ndetse rwagiriye inama abateraniye muri aka kanama ko hari ibyo bakwiye kwibuka gusuzuma no guha agaciro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yandikiye ibaruwa AU kuri uyu wa 3 Werurwe 2024, ayigezaho ibyifuzo by’u Rwanda nubwo rutatumiwe muri iyi nama.

Minisitiri Biruta yamenyesheje Komisiyo ya AU ko kuba ingabo za SAMIDRC ziri kwifatanya n’ihuriro ry’ingabo zirwanira Leta ya RDC biteye ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.

Mu nyandiko ndende y’itangazo rya MINAFET, Minisitiri Dr. Biruta yasobanuye ko iri huriro ririmo imitwe yamunzwe n’ingangabitekerezo ya jenoside irimo FDLR n’indi iri muri Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacancuro b’Abanyaburayi n’imitwe ya gisirikare yigenga irimo umwe ufite aho uhurira n’uwahoze witwa ‘Blackwater’, nk’uko bigaragara muri raporo y’impuguke za Loni yasohotse mu Ukuboza 2023.

Ati “SAMIDRC nk’ingabo zigaba ibitero muri iri huriro ririmo iyi mitwe yose, ntabwo yasimbura ibiganiro bya politiki byakumiriwe na Leta ya RDC. Bityo, Afurika Yunze Ubumwe turayisaba kutemera cyangwa gutera inkunga SAMIDRC.”

Minisitiri Biruta yibukije Komisiyo ya AU ko intambara yo muri RDC yarebwa kuva muri Nyakanga 1994, ubwo abahoze muri Leta yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi n’Interahamwe bahungiraga muri RDC ubwo yitwaga Zaïre, ubuyobozi bw’igihugu bukabaha intwaro, bukabafasha kwisuganya kugeza ubwo baremye umutwe wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya u Rwanda, ukaba unakomeje gahunda yawo yo kubiba ingengabitekerezo ya jenoside muri RDC.

Yasobanuye ko ingengabitekerezo ya jenoside yabibwe na FDLR ari yo yatumye Abanye-Congo b’Abatutsi bakorerwa ubugizi bwa nabi, bamwe baricwa, abandi babarirwa mu bihumbi amagana bahungira mu Rwanda no mu bindi bihugu by’akarere.

Minisitiri Biruta yagaragaje ko Leta ya RDC itigeze yemera inzira y’ibiganiro nk’uburyo bwo gushaka umuti w’amakimbirane ari muri iki gihugu, ahubwo ko yagaragaje amahitamo y’intambara, ifata icyemezo cyo kwirukana ingabo z’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zari zaragiye guhagarika imirwano.

Yasobanuye kandi ko ingabo zigize SAMIDRC zagiye mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo zishyigikire ukwinangira k’ubuyobozi bw’iki gihugu butubahiriza imyanzuro y’amahoro yafatiwe i Nairobi na Luanda mu 2022.

Minisitiri Biruta yamenyesheje Komisiyo ya AU ko FDLR, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, nk’uko babyitangarije ku mugaragaro mu minsi ishize.

Yasobanuye ko aya magambo Leta y’u Rwanda yayahaye agaciro, hashingiwe ku bufatanye izi mpande zifite mu ntambara iri kubera muri RDC, hiyongereyemo ko u Burundi bwakoranye n’umutwe witwaje intwaro wa CNRD-FLN.

Yibukije ko intambara yo muri RDC yakomeje bitewe n’uko umuryango mpuzamahanga wirengije impamvu muzi zayo zirimo ubufasha buhabwa imitwe yimitse ingengabitekerezo ya jenoside, kwanga gukemura ibibazo by’Abanye-Congo b’Abatutsi kwa Leta ya RDC no kwanga gucyura abanegihugu bayo bahungiye mu karere, barimo abarenga 100.000 barimu Rwanda.

Yasobanuye ko ubufasha SAMIDRC yahabwa buturutse muri AU no muri aba bafatanyabikorwa bwakwenyegeza intambara iri kuba kandi bwaba bushyigikiye Leta ya RDC yanze inzira yo gukemura amakimbirane binyuze mu mu biganiro by’amahoro.

Ati “Leta y’u Rwanda irasaba Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya AU gukoresha ububasha bwe, agasaba Leta ya RDC gukurikira inzira y’amahoro, binyuze mu biganiro bya Nairobi na Luanda.”

Minisitiri Biruta yasabye abagize akanama k’amahoro n’umutekano ka AU gusura akarere k’ibiyaga bigari, bakareba ukuri kuri ku rubuga kugira ngo bamenye amakuru ya nyayo kuri iyi ntambara, yizeza Perezida wa Komisiyo ya AU ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo by’iki kibazo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru