Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

u Rwanda rwazanye urikingo rushya

Tuesday 8 May 2018
    Yasomwe na

U Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rushya rw’imbasa nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’agateganyo wa gahunda y’igihugu y’ikingira mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuzima, Sibomana Hassan.

Sibomana atangaza ko guhera muri Werurwe 2018 ari bwo hasohotse urukingo rushya rw’imbasa rukoreshwa mu buryo bw’urushinge. Uru rukingo rwiyongereyemo mu rwego rwo kurandura burundu indwara y’imbasa.

Umuyobozi w’agateganyo wa gahunda y’igihugu y’ikingira avuga ko uru rukingo rw’imbasa rwaje hari impinduka ruzongera ku rukingo rw’imbasa abana bari basanzwe bafata. Urukingo rwari rusanzwe abana batonyangirizwaga mu kanwa rwabakingiraga ubwoko butatu bw’amavirusi atera imbasa guhera mu 1999, biza kugaragara ko imwe muri izo yaranduwe burundu.

Ngo ibi byatumye urukingo abana bafataga ruhinduka guhera mu 2016 batangira gufata urukingo rubakingira virusi ebyiri ariko gahunda ari ugukomeza gukingira abana hahinduwe urukingo hagakoreshwa urushinge kubera ko kurandura imbasa burundu ntibishoboka hakoreshejwe urwo abana batonyangirizwaga mu kanwa bitewe n’imikorere y’urukingo.

Sibomana Hassan akaba avuga ko gahunda ihari ari uko inkingo zose zakingiraga imbasa zatangwaga mu buryo bw’ibitonyanga mu kanwa zizasimburwa zigatangwa mu buryo bw’inshinge. Yongeyeho kandi ko ari uburyo buri gukoreshwa mu bihugu byose kandi bwizewe.

Avuga ku kiguzi k’inkingo, yagize ati “Mu by’ukuri inkingo zirahenda cyane nubwo kugeza ubu abana bazihabwa ku buntu, hari izo Leta igura 100%, hari n’izo Leta ifatanya n’abafatanyabikorwa kugira ngo zishobore kuboneka. Kugeza ubu inkingo zikoreshwa ku mwaka ziba zifite agaciro kari hagati ya miliyoni cumi n’ebyiri na miliyoni cumi n’eshanu z’amadolari.”

Sibomana kandi yakomeje agira ati “Ni akazi gakomeye kubera ko buri mwaka tuba tugomba gukingira abana bose baba baravutse muri uwo mwaka bagera ku bihumbi magana atatu na mirongo itanu”.

Ubusanzwe, impinja zikivuka zihabwa inkingo kugeza zigejeje ku mezi cumi n’atanu ku bana bose, n’urundi rukingo ku bana b’abakobwa gusa bagejeje imyaka cumi n’ibiri rubakingira kanseri y’inkondo y’umura. Izi nkingo zikaba zihabwa abana ariko bakazihabwa mu byiciro.

Ni ukuvuga akivuka, agejeje ukwezi n’igice avutse, agejeje amezi abiri n’igice, amezi atatu n’igice, amezi atandatu abana bagahabwa igitonyanga cya vitamini, amezi cumi n’atanu bagahabwa urundi rukingo, izo nkingo zose zikaba zikubiyemo inkingo zibakingira indwara nyinshi nka mugiga, imbasa, tetanusi, hepatite A na B n’izindi.

Uru rukingo rushya rwaje rero ruterwa abana b’amezi atatu n’igice mu gihe bari basanzwe baterwa inshinge ebyiri gusa ubu basigaye bongererwaho n’uru rukingo rushya rw’imbasa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru