Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Afurika y’Epfo: Ubugizi bwa nabi bwatwaye ubuzima bw’abasaga 7000 mu minsi micye

Monday 28 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Imibare mishya ya Polisi igaragaza ko abantu bagera ku 7000 bishwe n’udutsiko tw’abagizi ba nabi mu mezi atatu gusa, muri Afurika y’Epfo.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ni bwo komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ikurikirana ibikorwa bya polisi yashyikirijwe amakuru arambuye yerekeye ibi byaha byakozwe kuva ku ya 1 Nyakanga kugeza ku ya 30 Nzeri.

Imibare y’icyo gihembwe igaragaza ubwiyongere bw’ibyaha by’ubwicanyi, gusambanya no gushimuta abantu ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka ushize nk’uko inkuru Press TV yabitangaje.

Ibyaha by’ubwicanyi byazamutse ku gipimo cya 14% ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe nk’iki mu mwaka ushize wa 2021, aho abantu 6163 bishwe. Abagore 1000 n’abana barenga 550 bari muri abo bishwe. Abagore 1,277 baribasiwe hagamijwe kubambura ubuzima.

Ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu na byo byariyongereye, naho ibyo gushimuta byikuba kabiri bigera ku barenga 4000 babikorewe ugereranyije n’umwaka ushize.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya polisi, Bheki Cele, yatangaje ko ikigero cy’abagore bahohoterwa abandi bakicwa muri Afurika y’Epfo giteye ubwoba, kandi kidakwiye kwihanganirwa.

Ati “Imibare y’ibyaha bikorwa igaragaza ko twe nka sosiyete tukinanirwa kurengera abanyantegenke.” Nk’uko IGIHE dukesha iyi nkuru babivuga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru