Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Indege ya sosiyete yitwa Precision Air, yakoze impanuka yitegura kugwa ku kibuga cy’indege cya Bukoba, igwa mu kiyaga cya Victoria, ihitana 19.
Ni impanuka yabaye kuri iki cyumweru ahagana saa mbili n’igice za mu gitondo (8:35 a.m).
Amakuru dukesha igitangazamakuru The Citizen avuga ko Umuyobozi wa Polisi muri kariya gace, Regional Commissioner, Albert Chalamila, yatangaje ko abantu 26 batabawe bajyanwa ku Bitaro bya Kagera.
Indege ifite ibirango PW 494 -5H-PWF, ikora ingendo Dar es Salaam -Bukoba – Mwanza, abari mu ndege bose hamwe bari 43.
Abagenzi bari 39, babiri ni abakobwa bafasha abantu mu ndege, n’abapilote babiri nk’uko Albert Chalamila yabyemeje.
Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa yemeje ko abantu 19 baguye muri iriya mpanuka.
Yagize ati “Abatanzania bose bari kumwe namwe mu kunamira abantu 19 baburiye ubuzima muri iriya mpanuka.”
Ayo magambo Majaliwa yayabwiye abantu benshi bari ku kibuga cy’indege cya Bukoba, aho iriya ndege yagombaga kugwa.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu yavuze ko yababajwe n’impanuka iyi ndege yakoreye mu kiyaga cya Victoria, kiri mu Ntara ya Kagera.
Ati “Ndihanganisha abantu bose iyi mpanuka yagizeho ingaruka.”
Yakomeje agira ati “Dukomeze gutuza, mu gihe hari gukorwa ubutabazi, dusenge Imana idufashe.”
Mu bihanganishije Abanya-Tanzania kuri iyo nsanganya barimo na Perezida Kagame, wababwiye ko imitima y’Abanyarwanda iri kumwe nabo mu gihombo bahuye nacyo anihanganisha ababuze ababo.





















