Umuyobozi w’agashami gashinzwe Ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu mavuriro mu ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr Cyiza François Régis, yatangaje ko ababyeyi bajya kwisuzumisha igihe batwite bamaze kugera ku kigereranyo kiri hejuru ya 93%, ariko abajya ku gipimo mu gihembwe cya mbere baracyari bake.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ubusanzwe umubyeyi agomba kwisuzumisha inshuro 8 mu gihe atwite, kuva yamenya ko yasamye.
Dr Cyiza akomeza avuga ati: “Kugeza ubu tugeze ku kigereranyo kiri hejuru ya 93% ku babyeyi bipimisha kwa muganga. Ubundi twifuza yuko bibaye byiza umubyeyi yakagombye gutangira kwisuzumisha mu gihembwe cya Mbere ari na ho hari ikibazo cy’ababyeyi benshi batangira kwisuzumisha bakererewe.”
Abatangira kwisuzumisha mu gihembwe cya mbere bageze ku kigereranyo cya 50% mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2024, mu gihe abisuzumisha inshuro enye zigendanye no kuba barisuzumishije kare neza mu gihembwe cya mbere, ubu bageze ku kigereranyo cya 47%.
Dr Cyiza avuga ko bakiri hasi ugereranyije n’intego y’Isi ndetse ari nayo y’Igihugu yuko nibura cyakagombye kugira 90% by’ababyeyi bajya kwisuzumisha mu gihembwe cya mbere bityo bagakomezanya, bakaba bageza inshuro umunani zagenwe.
Avuga ko impfu z’ababyeyi zikiri hejuru ugereranyije n’ikigereranyo u Rwanda rwifuzaga kugeraho mu mpera z’umwaka wa 2024.
Umwe mu babyeyi uherutse kwibaruka waganiriye na Mamaurwagasabo wo mu karere ka Bugesera, Nyiramuzana Jeannine, yavuze zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umubyeyi yipimisha gacye ku nshuro zari ziteganyijwe.
Yagize ati: "Inshuro zo barazitubwira ariko nabo birengagiza ko turi abaturage batunzwe no guhinga cyangwa kugira utundi turimo dukora; wahora ubwira umugabo buri kwezi ngi ugiye kwa muganga ntiyazageraho akakubaza niba uwo mwana azavukana n’ibyo arya, umunsi wo gukora wawubona ryari?"
Akomeza agira ati: "Noneho byicwa n’imiserero wirirwamo kwa muganga, hariya kwa Dede (Nyamata HC) ujyayo mu gitondo uzindutse ngo uze gusubira mu yindi mirimo ukagerayo ugasanga nta muganga uhari, ukirirwa wicaye babajyanye mu bindi, ugasanga muri nk’ababyeyi 40 cyangwa 50 bategereje umuntu umwe, nawe aho aboenekye akaza aseta ibirenge ubona yananiwe. Uvuyeyo kare ni saa munani, ukaza gutaha nimugoroba wananiwe ukibaza ngo ubundi ni iki kindi bari bupime, si ibiro n’uburebure hari ikindi kirenze ibyo bapimye ubushize?"
Mugisha Cynthia twasanze ari mu gihembwe cya kabiri cy’umubyeyi utwite, avuye kwipimisha inda ku kigo nderabuzima cya Busoro muri Nyanza, avuga ko akenshi igihembwe cya mbere kigorana.
Ati: "Njye ntwara ino nda nabimenye neza igize amezi abiri, urumva ko igihembwe cyari hafi kurangira. hari n’abaza igeze mu mezi ane, atanu. Kwipimisha inshurio zose ni byiza ariko ujyayo rimwe, kabiri, gatatu ukabona ibyo bagupima ni bimwe, indi nshuro wakibagirwa ukumva ntagihambaye, cyane ko uba wumva nta hantu uribwa, kandi atari ibindi bibazo wagize nta n’icyo twabaye igihe twajyaga twipimisha inshuro nkeya ku zigweho ubu."
RBC ivuga ko impfu z’impinja na zo ngo ziracyari hejuru hakurikijwe n’ibyifuzwaga kugerwaho mu mwaka ushize wa 2024.
RBC igaragaza ko kuboneza urubyaro ari ikintu gikomeye cyane ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kuko bigabanya ibyago hagati ya 35 na 40% byo kuba umubyeyi yakwitaba Imana.
Dr Cyiza akomeza agira ati: “Ikindi cya kabiri, iyo umubyeyi yaboneje urubyaro bituma umwana yabyaye abona umwanya wo kumwitaho ya minsi twita 1 000, akonka neza, agahabwa inyongeramirire, akonka neza nta kindi kintu bamuvangiye kugera ku mezi 6 nyuma yayo umuryango ukabasha kumubonera indyo yuzuye.”
Yanditswe na Samuel Mutungirehe























