Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

ABANYAMULENGE BAKOMEJE KWAMAGANA IBITERO BYA DRONE BIGABWA MU MINEMBWE

Monday 9 February 2026
    Yasomwe na

Mu gace ka Minembwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, hakomeje kumvikana amakuru y’ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) bivugwa ko ari iza guverinoma ya Félix Tshisekedi ifatanyije n’iya Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Ibi bitero bivugwa ko bimaze iminsi bigabwa ku midugudu ituwe n’Abanyamulenge, bigahitana ubuzima bw’abaturage benshi ndetse n’abandi bagakomereka.

Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko mu gitondo cyo ku wa 8 Gashyantare 2026, guhera saa cyenda n’igice z’ijoro, drones nyinshi zateye imidugudu itandukanye yo muri Minembwe. Abaturage bavuga ko batewe basinziriye, bakangurwa n’iturika ry’ibisasu. Ibyo bitero byakomeje no ku manywa ndetse na nimugoroba, bigahitana ubuzima bw’abantu mu midugudu irimo Bicumbi, Mutunda, Rubemba na Karongi.

Abaturage bavuga ko ibyo bitero atari bishya, kuko:
Ku wa 7 Gashyantare, hateraguwe ibisasu mu duce twa Rugezi na Rwitsankuku;
Ku wa 6 Gashyantare, imisozi ya Baruta yarashwe saa mbiri n’igice z’ijoro;
Ku wa 1 Gashyantare, drones umunani zateye ahantu henshi muri Minembwe;
Ku wa 31 Mutarama, drones 12 zarashe ahitwa Point Zero, Rwitsankuku na Rugezi;
Ku wa 30 Mutarama, izindi drones eshanu nazo zateye imidugudu myinshi;
Ku wa 24 na 22 Mutarama, imidugudu ya Mukoko, Gakenke, Rugezi, Biziba na Runundu/Madegu yarasenywe bikomeye n’ibisasu bivugwa ko byarashwe n’ingabo za FARDC n’iza FDNB.


Agace ka Minembwe kamaze iminsi kagabwaho ibitero bya drones za FARDC na FDNB

Abavugira Abanyamulenge n’abandi banyapolitiki bakomeje kwamagana ibyo bitero, bavuga ko ari ubwicanyi bugambiriye bukorwa ku baturage b’inzirakarengane. Bashinja Perezida Tshisekedi na Perezida Ndayishimiye kuba inyuma y’uyu mugambi, kandi ko bazabibazwa mu mategeko mpuzamahanga.

Bavuga kandi ko biteye impungenge kubona Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’indi miryango mpuzamahanga ikomeje guceceka, mu gihe abaturage bicwa buri munsi. Hari abibutsa ko igihe kimwe AU yigeze gusohora itangazo isaba Tshisekedi guhagarika kwica abasivile, ariko nyuma rikaza kwamaganwa n’ubutegetsi bwa Kongo.


Abanyamulenge bamaze iminsi bamagana ibitero bagabwaho.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu barasaba AU, Loni, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ibihugu byo mu karere gufata ingamba zihutirwa zo:

Guhagarika ikoreshwa rya drones mu kwibasira abasivile,
Gukora iperereza ryigenga ku byaha by’intambara bivugwa muri Minembwe,
Kurinda Abanyamulenge n’abandi baturage bugarijwe n’intambara.

Bavuga ko gukomeza guceceka ari nko gushyigikira ubu bwicanyi, kandi ko Afurika ikeneye ubutabera butavangura aho kurengera ubutegetsi bukora ibyaha.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru