Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

AFC/M23 yatabarije Abanyamulenge bicwa na Guverinoma yabo

Friday 21 February 2025
    Yasomwe na

Kuva Umutwe wa Twirwaneho w’Abanyamulenge watangaza ko wagize ibyago ugapfusha umurinzi wabo, ari nawe wari umuyobozi wawo, Gen Makanika mu gitero cya Drone yagabweho na FARDC iri kisangani, umutwe wa AFC/M23 watabarije aba bakongomani ko bakwiye kurindwa, ubwicanyi bubakorerwa bugahagarara.

Gen Makanika yari ayoboye Twirwaneho kuva mu 2020 yava mu gisirikare cya FARDC akajya kurinda benewabo bicwa amanywa n’ijoro n’imitwe yitwaje intwaro nka RED Tabara ifatanyije na FARDC. yari yararahiriye ko Abanyamulenge batazapfa nk’imbwa, bazapfa barwanira kubaho mu gihugu cyabo nubwo hari abandi bahunze bari hirya no hino ku isi mu nkambi abandi mu buhungiro.

Ubwo umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yari abajijwe uko bakiriye urupfu rwa mugenzo wabo warwaniraga ubwoko bwe kubaho, yavuze ko bakwiye gutabarwa, kuko igihe kibaye kinini bicwa na Leta yabo.

Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu i Bukavu, nyuma yo gukora isuku no gukura zimwe mu mbunda FARDC mbere yuko ijya kuva muri uyu mugi yari yarahaye abaturage b’abasivile ngo bazasigare barwana na M23.

Yagize ati: Icyo nzi Twirwaneho ni imbaraga z’abantu bashaka kwirwanaho, barwana ku baturage b’abasivile baterwa na Guverinoma ya DRC kuva mu muyaka ishize; hano ndi guhamagara umuryango mpuzamahanga kumenya ko Abanyamurenge bari gutotezwa buri munsi, bari kwicwa, bari kuba hanze, nta bufasha bwa kirengera bafite."

Kanyuka yakomeje agira ati: "Ibyo bintu bigiomba guhagarara kandi Abanyamulenge bagomba kuba ku butaka bwabo nk’abakongomani."

Umunyamakuru yitegerezaga ibigize umwanda uri gukusanywa mu baturage ba Bukavu mu isuku n’isukura y’umugi

Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru