Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Abaturage bo mu mudugudu wa Juru akagari ka Nyanza mu murenge wa Gatenga ho mu karere ka Kicukiro barataka ko urusengero rwa Bethlehem Evangelical Church in Rwanda, baturanye rwabafungiye inzira nyabagendwa bakaba basigaye banyura mu nzira zigoranye, bashobora guhuriramo n’ibyago byo kugwa muri ruhurura cyangwa bakanigwa n’amabandi mu ijoro umuntu akaba yahasiga ubuzima.
Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga ahitwa mu "Gakoki", aho abo baturage bavuga hahoze inzira kugeza umwaka ushize wa 2021, ubwo urwo rusengero rwayifungaga, batweretse aho iyo nzira yari isanzwe, iri iruhande rw’urusengero ariko abayobozi barwo babonye abandi baturanye bari kuzitira amasambu yabo nabo bafatiraho bafunga inzira abaturage bakoreshaga bagera byoroshye ku muhanda wa kaburimbo nta bindi bisobanuro bahawe.
Umwe muri bo yagize ati “Aha twari dufite inzira yoroshye n’igihe habaye ibyago tukabona aho abaturage bacisha isanduku irimo uwitabye Imana, none itorero rya Bethlehem ryarayifunze ngo niba tuyishaka tuzazitire inzira dushaka kunyuramo kandi yarahahoze. Babonye uriya Nzitonda baturanye azitiye iruhande rw’inzira abaturage banyuragamo nabo bahita bahera hepfo bafunga ya nzira yose ntibadusigira aho tunyura. Twatabaje Gitifu akavuga ngo nonese ko umuntu afite uburenganzira ku butaka bwe […].
Njye nahise mbwira Gitifu nti ‘rero niba umuntu afite uburengenzira ku butaka bwe nanjye ngiye gufunga iwanjye noneho ndebe intambara y’abaturage bari buzamuke iwanjye, nibasanga hafunze baze bakurebe. Nibakundegera uraza kumbira iki kandi mfite uburenganzira ku butaka bwanjye?’
Ahahoze inzira nyabagendwa, igiye kumara umwaka ifunzwe
Akomeza agira ati: “Twaraburanye abayobozi bose baraza, abayobozi b’urusengero baratubwira ngo turemera kubaha inzira ariko ngo muremera santimetero zacu muzikore, muzajye no kuzihinduza ku byangombwa ngo kuko turahasorera. Ndababwira nti ’ese mwebwe niba mwe byarabananiye nk’itorere abaturage b’aha nitwe twabona uruzitiro?’ Akagari karavuze ngo ubwo kazabijyamo none twategereje ko kazabikora twarahebye; niba rero abaturage twakongera tukitora tukajya ku kagari tukamubabwira tuti dukemurire ibyacu, niba bikunaniye twandikire tujye ku murenge.”
Undi yagize ati “Njye mpora nibaza, yongeye gupfa hano muri Gakoki ni hehe mwanyuza idasanduku (Cerceuil); muzarebe ukuntu Cerceuil ya … yari igiye kugwa hariya hirya.”
Aha ni ho itorero Bethlehem ryafungiye inzira y’abaturage bari basanzwe bakoresha
Twegereye ubuyobozi bw’iri torero Bethlehem Evangelical Church in Rwanda rishyirwa mu majwi n’abaturage ko ryafunze inzira nyabagendwa, Umuyobozi ushinzwe Imari, Gashuri Justin atubwira ko hari uburyo bemeranyijeho n’abaturage n’ubuyobozi, bategereje ko bazabyubahiriza bakabona inzira yabo.
Yavuze ko inzira abaturage basaba yahoze mu isambu y’umunyarwanda wibera muri Amerika ari nawe washinze iryo torero ariko amaze gukata ubutaka bw’itorero babona abaturage bari kwangiza no kwiba amazi y’ivomo ry’itorero bafata umwanzuro wo kuzitira urusengero rwabo kuko ibintu byari bimaze kubagusha mu gihombo.
Yakomeje agira ati “Igihe kigeze dutangiye gushyiraho izi kandagira ukarabe z’amazi batangira kutwiba amazi, turavuga tuti iyi nzira ko atari inzira turayigumana kubera iki, biba ngombwa ko tuyifunga, tuyifungira hepfo hariya; bukeye tumaze kuyifunga batangira kutuzanaho amatiku ngo tubafungiye inzira.
Tuti ’ese tubafungira inzira ahangaha si iwacu, niba twarabaretse ko twari tutarubaka mugatangira mukahanyura noneho birabaye ngo tubafungiye inzira? Nta nzira yanyu iba ahangaha!”
Yakomeje asobanura ko urusengero rwabwiye abaturage ko nk’abaturanyi mu gihe bakeneye inzira bagomba kubandikira, basaba inzira, noneho inama y’itorero iterane yige ikibazo itange igisubizo.
Ati “Icyo gihe tumaze kuhafunga, bahamagara umuyobozi w’umudugudu, ni mu mwaka wa 2021, araza tudahari barahafungura, uruzitiro rwa senyenge baratatura baruzinga baca inzira.”
Kuva ubwo Itorero Bethlehem ryabaye riretse ho gato abaturage bongera gukoresha iyo nzira, ariko ryongera kubabwira ko niba bashaka inzira mu gihe batarongera kuyifunga bagomba kubandikira bayisaba ariko bakayisaba n’abandi baturanye kugira ngo bazagabane santimetero zo gukuramo iyo nzira ya metero imwe bifuza.
Aha ni ho inzira y’abatuye Gakoki yahingukaga ifungana n’ikibanza cy’itorero Bethlehem
Gashuri yavuze ko batarongera gufunga inzira byagezeho bafata abaturage bane baje kwiba amazi ku rusengero, buri umwe afite ijerekani ebyiri, babyereka ubuyobozi bwa Leta ko bitari ibyo kwihanganirwa kuko basigaye babona fagitire y’amazi yiyongera bakayoberwa ikibitera naho ari ukubiba amazi bitewe n’iyo nzira, bahita bafata umwanzuro wo gufunga inzira burundu, kugeza magingo aya.
Inzira yarazaga igahingura ku muhanda wa kaburimbo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyanza, Niyonkuru Emmanuel, yabwiye Mamaurwagasabo ko icyo kibazo akizi ariko ubwo umuganda wongeye gukomorerwa bazakigaho kikabonerwa igisubizo.
Yagize ati: “Twagiyeyo n’urusengero babemerera inzira; hari umuturanyi w’urusengero witwa Nzitonda , buri wese atanga santimetero 50 kugira ngo bajye bacamo. Kuko bari barahashyize rero ibikorwa bya senyenge bazitije baravuga bati ntabwo twabemerera ubutaka ngo tunabimurire amasenyenge, mwebwe nk’abaturage muzaze mwimure senyenge mukore inzira yanyu, ikindi muzakora ni uko muzagabanyisha ubutaka bwacu ku cyangombwa kugira ngo inzira ibe nyabagendwa ari iyanyu, ntabwo twajya dukomeza gusorera ahantu twarahabayahaye.”
Uyu muyobozi avuga ko kubera ko hashize igihe nta miganda ikorwa ari yo mpamvu byatinze kugira ngo abaturage baterane bamenye uburyo bazimura izo senyenge n’agaciro kabyo basubirane inzira.
Inzira abaturage basigaye bifashisha, mu gihe cy’umugoroba ngo umuntu cyangwa ibandi ryahanigira umuntu kuko ari hato hatabona
Inzira basigaye babyigabiramo iri ku manegeka, hejuru ya Ruhurura Ivana amazi kuri gale ya Nyanza kugera ahitwa ku Kademi (Academy International Cambridge





















