Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Hamaze gufungura insengero 44 mu 9800

Wednesday 30 October 2024
    Yasomwe na

Nyuma y’ukukwabu wo gufunga insengero zitujuje ibyasabwaga n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ngo zibone gukorerwamo amateraniro, kuri ubu rwatangaje ko insengero 44 zimaze gufungurirwa mu nsengero 9,800 zari zarafunzwe.

RGB yavuze ko uko insengero zizajya zuzuza ibisabwa zizakomeza gufungurirwa.

Dr. Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi Mukuru wa RGB, ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023/2024 n’ibizakorwa mu 2024/2025, yavuze ko hari amadini n’amatorero yahagaritswe kubera amakimbirane yayamunze.

Yahamije ko nyuma yo kuzuza ibisabwa abafungiwe insengero batahagaritswe burundu bongera gusaba gufungurirwa urusengero kandi babihabwa nyuma yo kugenzura neza.

Ati: “Izo zafungiwe nk’ubuziranenge bw’imyubakire bagiye babwirwa ibyo bagomba kuzuza kugira ngo bazongere gufungurirwa.

Kuri ubu izemerewe gufungura ni insengero zigera kuri 44 kuko zagiye zigaragaza ko zujuje ibisabwa kandi ubugenzuzi burakomeza ku zigenda zuzuza ibisabwa zikagenda zisaba gufungurirwa.”

Yavuze kandi ko bagiye basanga hari insengero zikora, zifunguye ariko zitanditse, zidafite ubuzima gatozi zitemerewe gukora na zo zagiye zifungwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru