Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

AMAJYEPFO: Abanyamakuru basabwa gukora akazi bubahiriza amategeko.

Wednesday 21 January 2026
    Yasomwe na

Umuryango OVPR ugaragaza ko hakiri abanyamakuru badakora kinyamwuga bitewe no kutamenya amategeko.

Abanyamakuru bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu binyuze mu gutangaza amakuru, ariko bamwe na bamwe baracyafite imbogamizi zo kudasobanukirwa amategeko aho usanga rimwe na rimwe bisanga byabaviriyemo gukora ibyaha, nkuko Mr. Bruce Bikotwa umuyobozi w’umuryango Ushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abantu abigaragaza.


Me. Mr. Bruce BIKOTWA umuyobozi wa OVPR

Ati”kudasobanukirwa amategeko umunyamakuru ashobora guhura n’imbogamizi zitandukanye harimo nko gutagira ubumenyi bujyanye n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru nonoho twebwe nka OVPR tuje kugira ngo dufashe abanyamakuru ari abari mu mwuga n’abatarinjira mu mwuga kugira ngo bakureho izo mbogamizi tubereka ibyo amategeko abemerera nibyo atabemerera”.

Twizeyimana Albert Baudouin ni Umuhuzabikorwa wa Paxpress we avuga ko umunyamakuru ategetswe kumenya amategeko mu rwego rwo kunoza akazi akora.

Ati” Umunyamakuru ategetse kumenya amategeko, Politike z’igihugu akabisoma akabyumva noneho rero umunyamakuru ubundi ntabwo akora inkuru ahubwo atangaza inkuru kandi atabogamye rero nabe umuyoboro wababizi nk’urubuga runyuramo ibitekerezo by’abandi”.


Twizeyimana Albert Baudouin Umuhuzabikorwa wa Pax Press

Naho umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange asaba abanyamakuru gukomeza gukoresha neza ikizere abaturage babagirira mu rwego rwo gukomeza gufatanya mu rugendo rw’iterambere.

Ati” Iterambere ry’igihugu cyacu n’itangazamakuru rigiramo uruhare. Icyo tubasaba ni ugukomeza kubakira kuri iyo mikorere n’imikoranire myiza. Navuga ngo itangazamakuru abaturage babagirira ikizere, ninayo mpamvu icyo kizere batugirira mukwiye kugifata neza bigafasha abaturage guhindura bwa buzima bwabo”.


Meya wa Huye Ange Sebutege yasabye abanyamakuru kuba umusemburo w’ibyiza.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ari ngomba ko umunyamakuru amenya amategeko kuko igihe atayamenye bishobora kumugusha mu byaha.

Byukusenge Annothiatha umunyamakuru wa Forefront Magazine yagize ati” Kugira umunyamakuru amenye amategeko arengera umuturage ni ngomba kandi igihe atabizi bizamugiraho ingaruka nkuko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo yabivuze, uzahora ari umushyitsi kuri RIB”.

Aya mahugurwa yahuje abanyeshuri biga itangazamukuru muri kaminuza, abarimu, abimenyereza umwuga w’itangazamakuru ndetse n’abasanzwe ari abanyamuru ku bitangazamakuru bitandukanye bikorera mu ntara y’amajyepfo.
Akaba yarateguwe n’umuryango OVPR mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyamakuru kumenya no gusobanukirwa amategeko kugira ngo babashe kunoza akazi bakora.

Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru