Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Perezida Kagame yahishuye icyatumaga atagishyigikira iby’umupira w’amaguru mu Rwanda

Sunday 7 February 2021
    Yasomwe na

Perezida Kagame Paul yatangarije abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi ikintu cyatumaga akatikagaragara agira icyo avuga ku mupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko ku ikipe y’igihugu Amavubi.

Yabitangaje kuri iki cyumweru ubwo yahuraga n’abakinnyi n’abatoza n’abandi bagize itsinda rimaze iminsi mu marushanwa y’igikombe cy’Afurika CHAN 2020.

Perezida Kagame yavuze ko mu byatumye amaze igihe atakivuga cyangwa ngo ashyigikire iby’umupira w’amaguru mu Rwanda birimo impamvu zituruka ku bakinnyi n’izituruka ku bayobozi babo.

Ati "Ku rundi ruhande abakinnyi cyangwa se ababayobora babifiteo uruhare. Uruhare rwabaye urw’uko narazaga nkicara tukaganira ndetse ibitekerezo byinshi bikava no mu bakinnyi n’abandi babihugukiwe, tukumvikana ko hari ibintu bigomba gukorwa byafasha kugira ngo abantu batere imbere muri uwo mukino bagire urwego bageraho; byo gutsinda rimwe na rimwe cyangwa se kudashobora kugera ku rwego wifuzaga biza bikurikira kubitegura, amahugurwa n’ibindi."

Yakomeje avuga ko byaje kugeraho mu bayobozi ba ruhago kugeza no mu bakinnyi yabonaga abantu badakurikiza neza ibyo babaga basezeraniye hamwe, babyumvikanyeho ko ari bwo buryo, ari yo mico yo kugera ku ntego.

Ati "Mpitamo gusa n’ubiruhuka, ndavuga ngo ibi bintu biri aha ejo...menyereye ibintu nkora, nshyigikira cyangwa njyamo nkaba mbyumva, nkabona aho bigana. Iyo byanze ntabwo nshyaka ko binsiga izina ribi ry’uruhare naba naragize, icyo gihe mpitamo kubirekera abo boreba nkajya iruhande."

Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri ino minsi amaze areba imikinire y’Amavubi mu irushanwa rya CHAN 2020 yasesenguye asanga igihugu noneho gifite ikipe itari mbi, ari naho mpamvu yashatse kongera guhura nabo akabibibwirira amaso ku maso mu gihe yaramaze iminsi abatumaho minisitiri wa Siporo Munyangaju Mimosa.

kipe y’Igihugu yasezerewe mu marushanwa ya CHAN 2020 2021 igeze muri 1/4 ishaka kwinjira muri 1/2.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru