Icyiciro cya 6 cy’abapolisi bakuru 28 baturuka mu bihugu 8 bya Afurika biga iby’ub’ubuyobozi mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College (NPC) riri mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Gicurasi batangiye urugendo shuri mu gihugu hagati, rukaba rugamije kubongerera ubumenyi, bagahuza ibyo bize mu ishuri n’ukuri kw’ibikorerwa aho bazakorera akazi kabo.
Ibihugu aba bapolisi baturukamo ni Ethiopia, Kenya, Namibia, South Sudan, Sudan, Tanzania, Uganda, n’u Rwanda rwabakiriye.
Urugendo shuri rwabo bakaba barutangiye basura Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (Rwanda Governance Board-RGB) na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (National Unity and Reconciliation Commission -NURC).
Ubwo basuraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere, bakiriwe n’umuyobozi wacyo wungirije Dr Usta Kayitesi, wabasobanuriye uruhare rw’imiyoborere myiza mu iterambere ry’igihugu.
Nyuma y’aho, bahuriye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidèle Ndayisaba ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, abasobanurira muri make amateka yaranze igihugu cyacu, n’uburyo abanyawanda bari baraciwemo ibice, ariko kuva nyuma ya Jenoside yakorewe batutsi mu 1994, ubu u Rwanda rukaba ari igihugu kirangwamo ubumwe n’ubwiyunge kandi gikataje mu iterambere.
Yanabasobanuriye uburyo inzego z’umutekano zagize uruhare rukomeye muri ubwo bumwe n’ubwiyunge abanyarwanda bagezeho.
Mu bindi Ndayisaba yasangije aba bapolisi, ni uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo, byanatumye u Rwanda rugera aho rugeze ubu mu iterambere.
Nyuma y’ibi biganiro, Superintendent of Police (SP) Jane Nakityo waturutse muri Uganda yavuze ati:”Ubumenyi n’ubunararibonye tuzakura mu masomo duhabwa ndetse n’izi ngendo shuri, ntibizadufasha gutsinda neza amasomo yacu gusa, ahubwo bizanadufasha mu mirimo yacu ya buri munsi nk’abantu bakora mu nzego zishinzwe umutekano, dufata ibyemezo bikwiye, tunareba ko amategeko yubahirizwa.”
Biteganyijwe ko aba banyeshuri bazasura ingeri zitandukanye z’bigo bigera kuri 15 birimo iby’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko, imiyoborere, umutekano, ububanyi n’amahanga, iterambere ry’igihugu n’ibindi.

















